Muhadjiri yahishuye ko CECAFA ariryo rushanwa ryanyuma ashobora gukina mu Rwanda
Hakizimana Muhadjiroi uzwi cyane nka rutahizamu wa APR FC, avuga ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rishobora kuba ari ryo rya nyuma akiniye ikipe ya APR FC mbere yo kwerekeza mu indi kipe yo hanze y’u Rwanda.
Uyu musore umaze imyaka 3 muri APR FC akaba yari asigaje amezi atandatu mu ikipe ya APR FC, bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Vita Club n’ubwo we atabyemera.
Ntabwo yerura ngo avuge ikipe agiye kwerekezamo ahubwo avuga ko bitarasobanuka neza ariko ngo nta gihindutse aratandukana na APR FC.
Yagize ati”navuganye n’amakipe menshi bigenze neza ushobora gusanga ino CECAFA ari yo ndibukine hano ya nyuma, ntabwo ndibuvuge ngo byararangiye gusa nabiha nka 60%. Ntabwo navuga ikipe kuko ikipe zinyifuza ni nyinshi, nibirangira nibaza ko nzabibabwira.”
Akomeza avuga ko yavuganye n’amakipe menshi yo mu karere arimo na AS Vita Club ariko ntiyemeza ko yayisinyiye.
Yagize ati”AS Vita Club ni byo twaravuganye, twavuganye ibintu byinshi ariko hari ibintu bitararangira nk’uko abantu babivuze ko byarangiye ntabwo birarangira, ariko nibaza ko wenda ukuntu bimeze bizarangira.”
N’ubwo ahakana ko atararangizanya na AS Vita Club, amakuru Isimbi ifite kandi yizewe ni uko uyu musore ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na AS Vita Club kugurishamo uyu mukinnyi ndetse ibintu byose bikaba byararangiye, uyu musore kandi aba yaranagiye uretse ko yasabwe ko abanza gukina iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira kuwa Gatandatu.
Hakizimana Muhadjiri winjiye muri APR FC mu mwaka wa 2016, avuga ko yavuganye n’amakipe menshi atandukanye ari ayo mu barabu, Asia, Congo ndetse no muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.