Mugunga Yves afashije APR FC kwigobotora Police, Mukura VS ibyungukiramo
Ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo kugwa miswi na Police FC igitego 1-1 mu mukino wa Derby y’umutekano.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Police FC ni yo yari yakiriye APR FC imaze imyaka umunani idatsinda muri shampiyona.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Iminota ya mbere yacyo yihariwe na Police FC yagiye irata uburyo butandukanye, gusa uko iminota yagendaga yicuma APR FC igenda igaruka mu mukino gahoro gahoro.
Iminota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, buri kipe ibasha kubona igitego kimwe byombi byinjiye mu minota ya nyuma y’umukino.
Police FC ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Ndayishimiye Antoine Dominique, nyuma y’akazi kari gakozwe na Mpozembizi Mohammed wari uzamukanye umupira kuri Contre-Attaque. Hari ku munota wa 75.
APR FC yishyuye iki gitego nyuma y’iminota itatu, ibifashijwemo na Mugunga Yves winjiye mu kibuga mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino asimbuye Danny Usengimana.
Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gusatira gukomeye, buri ikipe ishaka igitego cya kabiri. Nko ku ruhande rwa Police FC Ndayishimiye Celestin yahawe na Savio umupira washoboraga kuvamo igitego cya kabiri, gusa uyu myugariro ukina ibumoso awupfusha ubusa.
APR FC na yo yabonye uburyo bwinshi cyane ku mipira y’imiterekano, gusa abakinnyi bayo ntibabasha kuyitsindira igitego cya kabiri.
Kunganya uyu mukino bitumye APR FC ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 14, inganya na Mukura VS ya mbere gusa amakipe yombi agatandukanywa n’uko Mukura izigamye ibitego umunani, mu gihe APR FC yo izigamye birindwi.
Aya makipe yombi agomba kwisobanura mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona uzabera i Nyamirambo ku cyumweru.
[team_standings 61268]