Mugore nubwira aya magambo umugabo wawe uzaba wisenyeye burundu
Hari amagambo abashakanye babwirana niyo baba batari gutongana akagira uruhare mu gusenya urugo rwabo kuko aba yababaje umwe mu bashakanye. By’umwihariko abagabo bagira amagambo banga kubwirwa n’abagore babo.
Dore amwe muri ayo magambo uzirinda kubwira umugabo wawe :
Mama yari yarabimbwiye ko uzakora utya
N’ubwo ibyo mama wawe cyangwa se abandi bantu baba barakubwiye ku mugabo wawe wasanze aribyo, si byiza ko ibibwira umugabo wawe wicuza. Icyo gihe abona ko ushaka kugendera ku bitekerezo by’abandi mu kubaka urugo rwanyu kurusha uko mugendera ku bitekerezo byanyu.
Uwahoze ari inshuti/umugabo yanjye yakoraga gutya kuki wowe utabikora ?
Gushaka kugereranya umugabo wawe n’inshuti mwahoranye cyangwa se umugabo mwatandukanye nabyo si byiza kuko bituma aba mubi kandi wibeshyaga ko bituma yikosora. Ashaka ukund aumwihariko we utamugereranyije n’abandi.
Nakundanaga n’abasore beza gusa
Niyo iri jambo warivuga ushaka kumwereka ko nawe ari umugabo mwiza. Kumubwira ko n’abandi mwabaye inshuti bari beza ntabwo bimugwa neza. Igihe cyose kumugereranya nabo mwakundanye bimugwa nabi.
Uramutse unkunda koko wagakwiye gukora utya
Si byiza kugaragaza ko ushidikanya ku rukundo rw’umugabo wawe. Noneho iyo ushatse kumusab aikintu runaka mu izina ry’urukundo nabwo abona ko utamukunda ko ahubwo wishakira ibyo umusabye.
Nta kibazo mfite
Igihe ugaragaza ko utameze neza umugabo wawe yakubaza ikibazo gihari ukamubwira ko ntacyo bimutera urujijo. Akenshi abagore bakunze kuvuga ko nta kibazo mu gihe ikibazo bafite bagitewe n’umugabo. Ashobora nko kuba ari inkuru yumvise ku mugabo we ikamubabaza ariko akaba atayifitiye gihamya ahubwo ugasanga yamubyimbije umutima.
Niba ushaka kubana mu mahoro n’umugabo mwashakanye wakwirinda gukoresha aya magambo kuko bizabaviramo intonganya bityo zibaviremo kubana nabi mutongana.
Refe:www.elcrema.com