Utuntu Nutundi

Mugore/mukobwa dore amabanga 6 yagufasha kugira ubwiza buhebuje butuma wifuzwa n’abagabo bose

Abakobwa n’abagore ni bamwe mu biremwa bihora byifuza gusa neza no kugira uburanga burangaza benshi ku buryo uko bagaragara bituma bishimirwa n’abagabo benshi bityo bikabafasha gukundwa n’abasore bihagazeho, ibi ni bimwe mu byo wakora bikagufasha kugira ubwiza buhebuje.

1. Menya ubusobanuro bw’ubwiza

Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abashe kongera ubwiza asanganywe ,agomba kubanza kumenya ubusobanuro bw’ijambo ubwiza. Kuba mwiza kuri wowe bisobanura iki?Banza ushake icyo wowe wita ubwiza. Andika nibura ibintu bigaragaza umuntu mwiza. Rebera kubandi kubwawe ubona ko ari beza. Uzasanga ibyo ubona kubo wita beza ,abandi babibona ukundi gutandukanye n’uko wowe ubibona. Hari igihe ushobora kwicara ugataka umuntu ko ari mwiza,njye naza nkabona ibyo uvuga ntagaciro mbihaye,uwo wita mwiza njye simubonemo ubwo bwiza.

2. Ntukigereranye n’abandi

Kwigereranya na kanaka ntibikongerera ubwiza. Shaka uko ubumbatira ubwiza bwawe utiriwe urebera kubandi. Ntamuntu uremye nk’undi. Wishaka kumera nk’anbandi. Kuba mwiza cyangwa kongera ubwiza usanganywe ntibisobanura guhinduka undi wundi.

3.Ugomba kwita ku bwiza bwawe

Fata icyirori wirebe ,ushake ikintu cyiza ku mubiri wawe. Hari ubwo kiba kihishe,ugomba kubanza kuvumbura ikintu cyiza wifiteho. Ntamuntu kuri iyi si ubura ikintu kiza ku mubiri we. Nta n’umwiza wabuze inenge na nyirahuku igira amabinga. Ushobora kuba ufite amaso meza, amaguru meza,intugu nziza,umusatsi mwiza,..Niba umaze kumenya ibanga ry’ubwiza bwawe,tangira kurisigasira. Imbaraga zawe zigomba kwibanda kuri iryo banga wibonyeho. Menya uko urikoresha.

4.Shyira imbaraga ku bwiza bwo mu mutima

Hari abakobwa/abagore baba bafite ubwiza bugaragara inyuma ariko wakumva amagambo amusohokamo ukumirwa. Mwene ubwo bwiza buba bupfuye ubusa. Shyira imbaraga ku bwiza bwo ku mutima. Menya kubana neza no kuvugana n’abantu mu mvugo iboneye. Kubaha bose utarebye imyaka,n’icyubahiro umuntu afite ni iturufu ishobora gutuma umuntu akwikundira ukaruta wawundi usa n’ihoho ariko ufite imico mibi n’imyitwarire idashamaje.

5.Iyiteho

Ubwiza bw’umukobwa n’umugore bugomba guhora bwitabwaho. Shaka umwanya wiyiteho:Umusatsi nicyo kintu cya mbere kigaragaza ubwiza bw’umukobwa/umugore, witeho uko bishoboka. Shaka ibirungo(maquillage) ubona biberanye n’isura yawe ubundi nakubwira iki. Gukabya kubirundaho siko kuba mwiza cyane. Shyiraho maquillage iri mu rugero.

6. Kwimenya

Burya abakobwa bose ni beza ariko ikibazo kibakomerera ni ukwimenya. Nyuma yo kumenya ibyiza wifiteho menya n’ibice by’umubiri byaba atari byiza. Irinde kwirukira ibigezweho utabanje kureba ko bijyanye n’imiterere yawe. Niba hari imyenda ubona undi mukobwa/umugore yambaye ikamubera biba bitewe n’uko ateye wowe imenye urebe neza niba bijyanye nawe. Ushobora kuba ufire amaguru mabi wabona umukobwa naka yambaye ijipo ngufi ikamubera kuko we aye ari meza uti nanjye natanzwe kandi wenda wifitiye ikibuno kinini wakwambara nk’ipantaro ikakubera. Niba naka afite munda heza akambara umupira uherekana wowe ufite ibicece uti nacitswe kandi burya nawe hari icyiza kikuriho ushobora kugaragaza ukaba mwiza. Ni ingenzi rero ko wimenya mbere yo kwirunga, kwiyambika, kwisukisha n’ibindi nk’ibyo.

Ibanga risumba ayandi ni ukugira amagara mazima. Ubwiza ufite cyangwa uharanira ntacyo bwaba bumaze igihe utarinda amagara yawe. Niwiyandarika ukandura SIDA,ejo ukigendera(ugapfa) nkeka ko ubwiza bwawe buzaba bupfuye ubusa. Kwirirwa wiyahuza ibiyobyabwenge wangiza umubiri wawe ,ntacyo ubwo bwiza buzaba bukimaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger