Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 yaburiwe irengero
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba n’umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu y’amagare yaburiwe irengero ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022 nibwo Mugisha Samuel yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ye ya Pro Touch Continental Cycling.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yahise abura, atwara n’ibikoresho by’ikipe bifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw.
Amakuru ava imbere muri iyi kipe ye avuga ko bamaze iminsi bamushakisha ariko babuze aho yarengeye.
Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.
Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.
Ku wa 21 Ukwakira 2021 Mugisha Samuel n’undi musore bari kumwe batawe muri yombi na RIB afungirwa kuri Sitasiyo ya Gisozi.
RIB icyo gihe yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.
Bivugwa ko Mugisha Samuel yafunguwe mu minsi ibiri nubwo icyaha yari akurikiranweho cyari gikomeye.
MUGISHA Samuel yaba yiyongereye ku bakinnyi 3 bahagaritse uyu mukino kare, bagahitamo kwibera muri USA barimo Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, Valens Ndayisenga.