AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mugiraneza J.Baptiste (Migi) yavuze impamvu atigeze yifuza gukinira Rayon Sports

Umukinnyi wo mu kibuga hagati wagiriye ibigwi mu ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yahishuye ko atigeze yifuza gukinira Rayon Sports bitewe n’uko abafana bayo bamwitaga umusaza.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga aheruka gusoza amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kinondoni Municipal Council ‘KMC’ yo mu gihugu cya Tanzania, iyi kipe yayigezemo muri 2019 amaze gusezererwa na APR FC.

Tariki 2 Nyakanga 2019, ubwo Mugiraneza Jean Baptiste yari amaze gusezererwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari kumwe na bagenzi be 15, ikipe ya Rayon Sports yaramwifuje ngo ayisinyire gusa ayitera utwatsi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Mugiraneza Jean Baptiste yahishuye ko umwe mu bari bashinzwe kugurira abakinnyi ikipe ya Rayon Sports yamusabye ko yaza kuyikinira undi amuhakanira yivuye inyuma.

Yagize ati “Nkimara gutandukana na APR FC, Gacinya Chance Denis yansabye ko nakwerekeza muri Rayon Sports ngasinya imyaka ibiri icyo gihe bampaga miliyoni 3 z’Amanyarwanda, narabyanze kuko abafana ba Rayon Sports banyitaga umusaza kandi ntakina iwabo ubwo urumva iyo mba mbakinira byari kugenda gute?”.

Mugiraneza Jean Baptiste yazamukiye mu ikipe y’abana ya Kiyovu Sports ayikinira kuva muri 2003 kugeza 2005, muri 2006 yaje kuzamuka mu ikipe nkuru ayivamo muri 2007 yerekeza mu ikipe ya APR FC ayikinira imyaka 8 yose.

Muri 2015, uyu mukinnyi yaje kwerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania ayivamo yerekeza muri Gor Mahia FC yo muri Kenya, muri 2018 yagarutse muri APR FC ayivamo muri 2019 asubira gukina muri Tanzania mu ikipe ya KMC FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger