Mudufitiye umwenda w’intsinzi_Gen Mubarakh Muganga abwira abakinnyi ba APR FC
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka akanaba umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutera ikirenge mu cy’Ingabo z’u Rwanda buri gihe bakarangwa n’intsinzi nka zo.
Gen Muganga yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo yasuraga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu myitozo, yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona igomba guhuriramo na Police FC.
Yabwiye abakinnyi b’iyi kipe ko ataherukaga kubasura mu myitozo kubera akazi kenshi aba arimo, gusa imikino imwe n’imwe yabo akaba ayikurikirana.
Gen Mubarakh Muganga yakomeje avuga ko shampiyona igeze aho rukomeye, gusa abakinnyi ba APR FC bakaba bakwiye guharanira intsinzi nk’uko Ingabo za RDF zihora zibigenza.
Ati: “Shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe ni iy’Ingabo z’igihugu, kandi ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi. Namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi, ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.”
Afande Muganga yibukije abakinnyi ba APR FC ko kwitwara neza muri iriya kipe ari byo bizabacira inzira yo gukinira ikipe y’igihugu ’Amavibi’, na cyane ko muri APR FC bahabwa buri kimwe.
Yunzemo ati: “Mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura, ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe hari icyo mubarusha.”