Imikino

Mubumbyi Barnabé agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi

Mubumbyi Barnabe Barotelli wakiniraga ikipe ya Bugesera FC agiye kwerekeza muri Mjällby AIF ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

Uyu musore yazamukiye muri academie ya APR FC nyuma aza kuzamurwa mu kipe nkuru ya APR FC, aho yavuye ajya muri AS Kigali nk’intizanyo mbere y’uko yerekeza muri Bugesera ari na yo kipe yakiniraga kugeza magingo aya.

Mubumbyi Barnabe agiye kwiyongera ku bandi banyarwanda bake bakina nk’ababigize umwuga kuri uyu mugabane w’Uburayi, barimo Salomon Nirisarike ukina muri Fc Tubize mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’ububirigi, Patrique Sibomana Pappy cyo kimwe na Uzamukunda Elias uzwi ku izina rya Baby.

Nk’uko uyu musore yabyitangarije, ku wa gatandatu saa 20:00 agomba gufata indege akerekeza muri Sweden mu ikipe ya Mjällby AIF azakoramo ikizamini cy’ubuzima gusa agahita ayisinyira.

“Ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa Mjällby AIF. Ni ushinzwe kunshakira amakipe usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi yampuje nayo. Twumvikanye ko nzagerayo tariki ya 2 Werurwe 2018 ngakora ikizamini cy’ubuzima ngahita njyana n’abandi bakinnyi mu mwiherero w’iminsi 10 muri Chipre nyuma ibindi akaba aribwo tuzabirangiza.” Mubumbyi aganira na Igihe.com.

Mubumbyi Barnabe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu musore avuga ko ari amahirwe akomeye abonye yo kujya gukina hanze kuko bisanzwe ari inzozi ze kandi akaba yakoraga cyane kugira ngo zizabe impamo ndetse akanashimira ikipe ya Bugesera FC itarigeze imugora na rimwe ngo yange kumurekura.

Iyi kipe agiyemo ikunze gukoresha abakinnyi b’imbere mu gihugu ariko uyu mwaka ifitemo abanyamahanga batanu barimo Abanya-Ghana batatu barangajwe imbere na Emmanuel Okine, Gabriel Frimpong cyo kimwe na Mamudo Moro.

Mubumbyi asanze abandi banya Afurika bane muri MjallbyAIF.

Irimo kandi Emeh Izuchukwu ukomoka muri Nigeria cyo kimwe na Daniel Ivanovski ukomoka muri Repubulika ya Macedonia.

Nta mateka maremare ifite kuko igihe kinini yakimaze mu cyiciro cya kabiri ariko imaze imyaka igera kuri 78 ishinzwe.

Mjällby AIF yambara imyenda y’umuhondo n’umukara cyangwa umweru n’umukara, ikaba ikinira kuri Stade yitwa Strandvallen, Hällevik yakira abafana 6 750.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger