Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kuburana nta bacamanza muhagararanye
Mu Rwanda kuri uyu wa kane hatangijwe gahunda yo kuburanisha imanza aho abashinjacyaha, aberegwa n’abacamanza bataba bari mu cyumba kimwe, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus.
Ku kicaro cya polisi abaregwa bafunze , kuri uyu munsi bahurijwe Ku kicaro cya polisi y’umujyi wa Kigali i Remera bicaye bategeranye bambaye amapingu hafi y’insakazamushusho nini imbere yabo.
Mu Rwanda ubu ibikorwa byose byarahagaritswe usibye serivise zimwe na zimwe zirimo iz’ubuzima ndetse n’abakora ibijyanye n’isuku n’ibiribwa.
Ubu imanza nazo zari zarahagaritswe.
Ku nsakazamashusho nini yari muri iki cyumba, imanza zaburanishijwe nabwo buri ku kicaro cyabwo ku Kimihurura n’abacamanza nabo bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga.
Uwagerwagaho mu baregwa yakurwamo amapingu akigira imbere y’iyi nsakazamashusho akarebana n’abacamanza n’ubushinjacyaha.
Abo bose baraburanye kuri uyu munsi baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Amakuru dukesha kuri BBC aravuga ko byagaragaraga ko abaregwa bagowe no kumenyera kwisobanura imbere y’insakazamashusho, byasaga nk’aho batabibona nk’urubanza rusanzwe fore ko ntan’abunganira abaregwa bagaragaye.
Abacamanza bafataga umwanya munini babaza uregwa kugira ngo asubize yumva ko ari gusubiza urukiko.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi yavuze ko iri ari igerageza rya mbere rishobora no gukomereza mu gihugu hose.
Akomeza avuga ko ibi bigamije kugabanya ubwinshi bw’imanza buri kwirundanya mu nkiko muri ibi bihe bidasanzwe, no kwihutisha ubutabera.
Bwana Mutabazi yatanze urugero ko, nko mu karere ka Kicukiro honyine ubu i imanza zigera k150 z’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo zitegereje kuburanishwa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu cyumweru gishize bwatangaje ko buri kurekura by’agateganyo bamwe mu bafungiye kuri sitasiyo za polisi baregwa ibyaha byoroheje, ibi byose ni mu rwego rwo kwirinda coronavirus.