AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gupima corona virus mu ntara

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko u Rwanda rwatangije gahunda yo gupima corona virus mu ntara zose z’igihugu hagamijwe kwongera ibipimo bifatwa buri munsi.

Dr.Nsanzimana Sabin umuyobozi wa RBC

Ibi Dr Nzanzimana yabivugiye mukiganiro yagiranye na kt radio anatanga ishusho ya corona virus mu Rwanda ndetse anagaragaza uko u Rwanda ruhagaze muguhangana na corona virus .

Mu kongera umuvuduko mu gupima corona virus Dr. Nsanzimana yavuzeko mu ntara y’uburasirazuba kubitaro bya Rwamagana hoherejwe imashini ifite ubushobozi bwo gupima corona virus arinayo mpamvi ibipimo bisanzwe bifatwa kumunsi bigiye kujya byiyongera.

Anavugako kandi u Rwanda rwiteguye neza kugirango ifungurwa ry’ingendo n’imirimo bizaba kuwa 01 kamena bitazahungabanya urwego u Rwanda ruriho muguhangana na corona virus

Ati”gufungura ingendo hagati yintara n’umujyi wa Kigali ntampungenge biteye kuko ibipimo byamaze gufatwa bigaragaza ko nta virus iri mu mujyi wa Kigali”.

Yavuze kandi ko habanje igikorwa cyo gupima abantu bazakora  muri service zigiye gukomorerwa nk’abamotari ndetse nabandi bafite aho bahurira nabantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakizwa rya corona virus mubantu.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 64,268  muribo 349 bamaze kwandura, 245 bamaze gukira mugihe 104 bakirwaye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger