Mu Rwanda hari kubera Inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’Afurika ry’amaradiyo na Televiziyo
Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 12 kugeza kuya 16 Werurwe 2018 mu Rwanda hari kubera inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’Afurika ry’amaradiyo na Televiziyo.
Iyi nama iri kubera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Center yatagangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, afungura iyi nama yatangaje ko Afurika ifite amakuru menshi yabwira Abanyafurika ndetse n’Isi muri rusange ariko bikazitirwa nuko ibihugu bimwe bitari byagira uburyo bugezweho [Digital] mu gusakaza ayo makuru.
Minisitiri Mushikiwabo yanavuze ko inama y’Afurika yunze ubumwe izabera mu Rwanda mu cyumweru gitaha nayo izaganira kuri iki kibazo kandi yizeza ko Perezida w’u Rwanda akaba na Perezida w’Afurika y’unze ubumwe , Paul Kagame ashigikiye iterambere ryifashisha ikoranabuhanga bityo akizeza ko iyi nama izavamo umwanzuro ukomeye wafasha iterambere ry’Afurika by’umwihariko mu itangazamakuru rikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Ku munsi wambere w’iyi nama , umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, bwana Arthur Asiimwe nawe yagaragaje ko hakiri imbogamizi z’ubushobozi ku bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika kugira ngo bive mu ikoranabuhanga ryo ha mbere ryiswe [Analogue] byimukire mu ikoranabuhanga rigezweho Digital.
Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle ari kumwe na Perezida wa CAF , Ahmad Ahmad ndetse banagiranye ikiganiro na Minisitiri Louise Mushikiwabo.
Itangazamakuru ni kimwe mu byifashishwa mu guhuriza hamwe abantu, bungurana ibitekerezo ndetse rikaba n’umuyoboro wo gucishamo bimwe mu bibazo abaturage baba bafite ndetse akenshi bigakemuka.
Ikindi kandi Umwuga w’itangazamakuru uha abantu akazi cyane cyane urubyiruko, nko gufotora , gufata amashusho , gushushanya [Cartoons] ariko nkuko byagarutsweho muri iyi nama haracyari imbogamizi y’ikoranabuhanga ritari ryatera imbere muri uyu mwuga bityo bigatuma amakuru ategera ku bantu ku gihe ndetse yose ntatangazwe uko bikwiye.