AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hagiye gutangizwa urundi ruganda rwa sima

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, Prime Cement, urundi ruganda rukorera sima mu Rwanda, i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ruzafungura imiryango mu Ukuboza uyu mwaka.

Uri ruganda rushya ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora metero kibe ibihumbi 600 za sima buri mwaka.
Uru ruganda rwa sima ruzuzura rutwaye abarirwa muri miliyari 63 na miliyoni 630FRW, rwubatse mu Murenge wa Kimonyi, muri kilometero enye uvuye mu Mujyi wa Musanze.

Augustin Ndebereye, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, avuga ko “icyiciro cyarwo cya mbere biteganyijwe ko kizuzura mbere y’uku uyu mwaka urangira, kandi ibyinshi mu bikoresho rwifashisha biboneka muri aka karere kacu.”

Biteganyijwe ko ruzakora amoko ya sima atandukanye rwifashishe amabuye yaturutse ku iruka ry’ibirunga azwi nk’amakoro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ubwikorezi, Jean de Dieu Uwhinganye, yasuye uru ruganda ari kumwe na Jean Marie Vianney Gatabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyaguru ubwo yari ari muri iyo ntara agenzura imirimo yo kubaka umuhanda uzaba ugera kuri urwo ruganda ruri mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze.

Kuva muri Werurwe kugeza Muri Kamena umwaka ushize, u Rwanda rwahuye n’ikibazo gikomeye cya sima ku buryo agafuka k’ibiro 5o ka sima kari gasanzwe kagura 8,500FRW kageze ku bihumbi 15FRW.

Uruganda rwa Cimerwa rwari rusanzwe rukora sima mu Rwanda, nubwo rwongeye ubushobozi bwarwo mu myaka ibiri ishize,rwakunze kugaragaza intege nke mu guhaza isoko ndetse bituma Perezida Kagame, muri Werurwe 2019 ubwo yari mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu, asaba ko imigabane Leta y’u Rwanda irufitemo yakurwamo rukegurirwa burundu abikorera byabananira rugafunga imiryango.

Bitarenze Ukuboza uyu mwaka, Cimerwa igiye kubona umukeba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger