Mu Rwanda hagiye gutangira uruganda rukora telefone
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya Ingabire Paula yatangaje ko muri Mata uyu mwaka mu Rwanda hazatangira imirimo y’uruganda rukora telefoni.
Muri Nzeri 2017, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo cyo mu Bushinwa Huajian Group, amasezerano yo gutangiza uruganda rukora ibikoresho birimo na telefone.
Ibyo uru ruganda byatangajwe kuri uyu wa kane taliki ya 7 Gashyantare ubwo Minisitiri Ingabire Paula yitabaga Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko uru ruganda ruzatangira muri Mata uyu mwaka kandi ko ruzoroshya uburyo abaturage bashobora gutunga telefone zigezweho ku giciro kiboroheye , rukaba rwitezweho guha akazi abanyarwanda ibihumbi 2.
Ati “Hari umushoramari uzashyiraho uruganda rukora telefone, icy’ingenzi ni uko telefone uwo mushoramari agiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda zizorohera umuturage ku buryo yazigura mu gihe runaka, ……. N’ubwo hari telefone zigura ibihumbi 40 Frw, hari n’umuturage utabasha kuyigura, ariko uramutse ushyizeho uburyo bwo kumworohereza kuzigura wenda nko mu mezi 24, byorohereza abantu kugira ngo babashe gutunga izo Smartphones.”
Raporo ya RURA yo mu gihembwe cya mbere cya 2018, igaragaza ko umubare w’abanyarwanda bakoresha internet wazamutse cyane aho wavuye ku bantu 5,252,996 mu Ukuboza 2017, ugera ku bantu 5,642,574 muri Werurwe 2018. umubare wa telefone zigezweho (Smartphones) muri ayo mezi twavuze haruguru wo wagabanutseho 5.3 % ugereranyije no mu Ukuboza 2017 kuko zavuye kuri 1,165,115 zigera kuri 1,102,461.
Muri Nzeri 2017 Sosiyete yo mu Bushinwa Huajian Group yasinye amasezerano yo gutangiza uruganda mu Rwanda rukora inkweto, amasakoshi, mudasobwa, telefone n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka bwo kubakaho uruganda mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ku buryo muri Mata umwaka utaha bimwe mu bikorwa by’urwo ruganda bizaba byatangiye gukorera mu Rwanda.