Mu Rwanda hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha gutwara indege
Ikigo gikora ibijyanye n’ingendo z’indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu mu Rwanda, Akagera Aviation Ltd, binyuze mu masezerano y’ubufatanye na Nexus Holding Group Ltd cyo muri Arabie Saoudite, kigiye gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’impande zombi butangaza ko iri shuri rizatangira mu mezi atandatu ari imbere rihugura abanyeshuri mu bijyanye no gutwara indege, kuzikanika, ndetse no gufasha abagenzi bari mu ndege, kuyobora indege n’abandi bantu batandukanye bafasha muri serivisi zo gutwara indege.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Akagera Aviation na Nexus Holding, yashyizweho umukono kuwa Mbere w’iki cyumweru, akazatuma gahunda y’amahugurwa mu gutwara indege ya Akagera Aviation yaguka ikaba ikigo kizakora cyitwa Nexus Training Academy.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo.
Biteganyijwe ko ikigo Nexus kizaba gifite 60% by’imigabane y’iri shuri mu gihe Akagera Aviation izaba ifite ingana na 40%.
Umuyobozi Mukuru wa Nexus Holding Group, Abdullah M Al-Sayed, agaruka ku mpamvu bahisemo kuza gukorera mu Rwanda, yagize ati “Kuko u Rwanda ari igihugu giteye neza bizadufasha gukorera ku isoko ryo mu Karere na Afurika yose. Twiteguye gutanga serivisi nziza kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’ubwikorezi bw’indege mu Rwanda na Afurika yose muri rusange.”
Mu myaka itanu iri imbere, iri shuri rizaba rifite indege 34, rirateganya kandi kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukora indege 376, abasigara ku kibuga cy’indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy’indege 500, abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.
Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, Nkulikiyimfura Patrick yavuze ko ubufatanye bagiranye na Nexus Holdings buje gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bw’indege.
Yagize ati “Inshingano zacu ni ukwihutisha iterambere ry’uru rwego no kugabanya icyuho cy’ubumenyi bukenewe muri uru rugendo rwo kugeza igihugu ku rwego rugaragara ku ikarita y’ibihugu byateye imbere mu bwikorezi bw’indege.”
Minisitiri Gatete yavuze ko iri shoramari rije gushyigikira gahunda ya leta yo gutwara abantu n’ibintu n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kugira u Rwanda ahantu h’indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi bukenewe muri uru rwego rw’ubwikorezi bw’indege.
Yagize ati “Iri shuri ntabwo rizateza imbere urwego rw’ubwikorezi bw’indege gusa ahubwo rinatanga amahirwe y’akazi ku Banyarwanda. Turashaka ko ubu bufatanye bwakomeza ku kigero cyo hejuru kugira ngo hubakwe ubushobozi bw’abantu muri uru rwego rw’ubwikorezi bw’indege.”
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bizagabanya amafaranga y’umurengera yatangwaga ku bakozi b’abanyamahanga bazi ibyo gutwara indege.
Ikigo Nexus Hodings Group Ltd gishora imari mu bijyanye n’imikorere y’ingendo z’indege, kuzigenzura, gutanga amahugurwa ya kinyamwuga ku ngendo zo mu kirere, gukemura ibibazo indege zihura na byo no gucuruza amavuta zikoresha.
Gifite icyicaro Jeddah muri Arabie Saoudite, inafite amashami mu mijyi ya Riyadh, Dubai, Manila, Kigali, Mumbai, Monaco, Shanghai, Chengdu, Urumqi, Yardley na Houston.