AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mu Rwanda habonetse abandi bantu banduye coronavirus

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje amakuru mashya ku bijyanye n’ubwandu bushya bwa Coronavirus, abanduye bashya bakaba biganjemo Abanyarwanda.

Nyuma y’uko umuntu wa mbere wagaragaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yari Umuhinde, ubu amakuru mashya agaragaza ko iki cyorezo cyamaze kugaragara no ku bandi bantu kuburyo umubare w’abo byemejwe ko banduye umaze kuba abantu batanu.

Mu bandi banduye harimo Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki 6 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo. Harimo kandi umuvandimwe we nawe w’Umunyarwanda wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika no muri Qatar.

Muri abo banduye kandi harimo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga, bivuga ko yaba yarandujwe n’abandi bahuye bavuye hanze baranduye iki cyorezo. Harimo kandi umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020 avuye mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahabugenewe, ari nako hashakishwa abantu bose bahuye nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima. Minisiteri ikomeza kandi gusaba Abanyarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza n’inama bagirwa mu kwirinda iki cyorezo zirimo gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye. Umurongo wa telefone utishyurwa 114 niwo bahamagaraho cyangwa bakabimenyesha abajyanama b’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger