Mu ruzindiko rwa mbere muri Madagascar Perezida Kagame yatumiye mugenzi we Rajoelina i Kigali (Amafoto)
Ku wa Gatatu 26 Kamena 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame bagiriye uruzinduko muri Madagascar aho bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium mu murwa mukuru Antananarivo.
Nyuma y’ibirori Perezida Kagame yakomereje mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Andry Rajoelina uyobora Madagascar.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Rajoelina ku butumire yamuhaye ngo yifatanye n’abaturage ba Madagascar, avuga ko ari n’umwanya mwiza wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame kandi yagaragaje ko hari inzego nyinshi u Rwanda na Madagascar bishobora gufatanyamo, byose bigakorwa hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi n’ababituye.
“Twubakiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibigo byacu bishinzwe iterambere muri uyu mwaka, twifuza kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar, by’umwihariko binyuze muri COMESA n’Isoko Rusange rya Afurika.”
Perezida Kagame yahise anatumira mugenzi we wa Madagascar kuzasura u Rwanda mu gihe cya vuba
“Nashimishijwe no gutumira Nyakubahwa Perezida ngo azasure u Rwanda mu gihe cya vuba. Twizera ko tuzakomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo, ngo turusheho gufasha abaturage bacu kugera ku iterambere.”
Nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye isangira, aho bakiriwe ku meza na Perezida Rajoelina na Madamu we Mialy Rajoelina.
Yashimye uko yakiriwe muri icyo gihugu, avuga ko ubumwe n’imbaraga by’abagituye byigaragaje kandi ko ubumwe bw’igihugu ari wo musingi w’ubusugire bwacyo, umutekano n’iterambere.
u wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.