Mu rubanza rwa Charles Onana yibasiriye perezida Kagame
Charles Onana ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa akaba ari umunya-Caméroun, yibasiriye perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko ariwe uri inyuma y’urubanza aregwamo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni muntangiriro z’iki Cyumweru i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwo kuburanishwa uruburanza Charles Onana aregwamo.
Amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko Charles Onana yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse genocide, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA ryo mu Rwanda n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri genocide bahungiye mu Bufaransa.
Urebye uru rubanza rushingiye ku gitabo cyanditswe na Charles Onana gifite title igira iti: “Rwanda, La vérité sur l’operation Turquoise: Quand Les archives parles” cyasohotse mu mpera z’u mwaka w’ 2019, kigaragaza ko nta mugambi wa genocide yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabayeho, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga.
Ubwo yari imbere y’ubutabera ku wa mbere w’iki Cyumweru, yavuze ko adahakana ko genocide ari cyaha.
Nyuma y’uko avuye muri urwo rubanza yahise atangira kwikoma perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko ari we uri inyuma y’urubanza aregwamo, ngo bijana ngo nuko ashaka umutwe we.
Nk’uko bivugwa, uyu Charles Onana ngo yahise atangariza ibinyamakuru byo muri RDC ko mu Bufaransa bari mu bihe bigoye.
Yagize ati: “Mu Bufaransa turi mu bihe aho umunyagitugu wo muri Afrika umaze imyaka 30 irenga uyu munsi ashyira amategeko ye ku Bufaransa kugira ngo ace umutwe wanjye.”
Yakomeje agira ati: “Ndabizi ko Paul Kagame yasabye umutwe w’umushinjacyaha Carla Del Ponte wa TPIR ndetse yarawubonye. Yasabye isenyuka ry’iperereza ry’umucamanza Bruguière na byo abigeraho. Uyu munsi arasaba umutwe wa Charles Onana ariko ntawo azigera abona.”
Charles Onana ushyigikiwe n’abategetsi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashinje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuba yaravuze ko ngo abantu nka we bakwiye gupfa.
Umunyamategeko Sabrina Goldman wunganira mu mategeko LICR, yabwiye itangaza makuru rya RFI ko ibyo Charles Onana yabwiye itangaza makuru ari na byo amaze igihe avugira mu rubanza.
Anavuga kandi ko uyu mugabo akunze guhindagura ingingo akagaragaza ko hari umugambi wo ku mugirira nabi, nk’amayeri yo guteza urujijo mu bantu bakurikina urubanza rwe.