Mu ncamake uko shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare 2018 yagenze
Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryaberaga hano mu Rwanda kuva taliki ya 14 Gashyantare 2018 ryarangiye ekipe y’amagare ya Eritrea ariyo yegukanye imidali myinshi naho u Rwanda rwari rwakiriye iri siganwa rwegukanye imidali icumi (10) muri mirongo ine n’irindwi (47) yatanzwe.
Nyuma yo kwitwara neza mu minsi ibanziriza irushanwa n’indi minsi yakurikiyeho ekipe y’amagare ya Eritrea yatwaye imidali makumyabiri(2)muri mirongo ine n’irindwi (47) yatanzwe ,. ekipe y’igihugu ya Ethiopia yatahanye imidali (cumi n’eshatu)13, bituma baza ku mwanya wa kabiri, u Rwanda ni urwa gatatu n’imidali icumi (10), ekipe y’amagare y’ Algeria iza ku mwanya wa kane n’imidali ibiri (2) , u Burundi na Namibia batwaye umudali umwe umwe (1).
Dore uko iminsi ine y’irushanwa yagenze.
Umunsi wa mbere batangira mu muhanda wa Nyanza (Kicukiro)-Nyamata. Umunsi wari uwo gusiganwa mu buryo bw’amakipe basiganwa n’ibihe (Team Time Trial). ekipe ya Eritrea mu cyiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakuru yatwaye umudali wa Zahabu mu gihe Team Rwanda baje ku mwanya wa kabiri batwara umudali wa Silver.
Mu bakobwa u Rwanda rwaje kubona umudali wa zahabu, u Burundi butwara umwanya wa kabiri bambikwa umudali waFeza (Silver ) mu bakobwa bakiri bato. Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato Eritrea yongeye gutwara umudali wa Zahabu u Rwanda ruba urwa kabiri rufata umudali wa Feza (Silver). Mu cyiciro cy’abakobwa bisumbuyeho gato mu myaka (Femmes Elites) Ethiopia yabaye iya mbere na Erythrea yafashe umwanya wa kabiri, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu Kuri uwo munsi wa mbere u Rwanda rwacyuye imidali ine (4) muri rusange.
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ku italiki ya 15 Gashyantare 2018 , Mekseb Debesay Umunya-Eritrea w’imyaka 26 niwe wahize abandi mu bijyanye no gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial)yahawe umudali wa Zahabu,.Nsengimana Jean Bosco yaje ari uwa kabiri ahabwa umudali wa Silver naho Areruya Joseph yaje ku mwanya wa gatatuatahana umudali wa Bronze. Gusa Areruya Joseph yambitswe umudali wa Zahabu (Gold Medal) yabaye uwa mbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23).
Mu bakobwa bakuzemo bidakabije, Ghebremeskel Bisrat (Eritrea) yatwaye umudali wa Zahabu, Beyene Tsega (Ethiopia) aza ku mwanya wa kabiri atwara umudali Silver,Debesay Mossana (Eritrea) yaje ku mwanya wa gatatu yambikwa umudali wa Bronze. Mu bakobwa bakiri bato cyane (Women Juniors), Kidane Desiet (Eritrea) yaje imbere akurikirwa na bakinnyi b’ikipe ya Ethiopia Kasahun Furtuna , Hailu Zayid baje banganya ibihe.
Mu bakinnyi bakiri bato (Abahungu), imyanya itatu ya mbere yatwawe na Eritrea Ghirmay Biniyam yaje ku mwanya wa mbere, Goytom Tomas aza ku mwanya wa kabiri naho Andemaryam Hager afata umwanya wa gatatu.
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 nibwo irushanwa ryasojwe ubwo hakinaga abakinnyi b’abagabo bakuze ariko n’abatarengeje imyaka 23 bakorera mu muhanda umwe Team Eritrea yongeye itwara umudali umwe wa Zahabu uza winyongera kuri undi iba ibiri mu bagabo . GEBREIGZABHIER Amanuel (Eritrea) w’imyaka 23 niwe wahize abandi, Eyob Metkel (Eritrea) w’imyaka 24 yaje ku mwanya wa kabiri , Azzedine Lagab (Algeria) aza ku mwanya wa gatatu.
Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph yaje ku mwanya wa gatandatu (6), ntiyaviriyemo aho kuko uyu musore kuko yahise ahiga abandi mu batarengeje imyaka 23 ahabwa Umudali wa Zahabu. Abandi nka Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa cyenda (9) , Jean Claude Uwizeye aza ku mwanya wa 14, Patrick Byukusenge aza ku mwanya wa 28.
Muri iri siganwa Bayingana Aimable, umuyobozi wa (FERWACY) yagenewe igihembo cy’ishimwe na Confédération Africaine de Cyclisme (CAC), kubera uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Afurika. Yagishyikirijwe na n’umuyobozi wa CAC, Mohammed Wagih AZZAM, hamwe na UWACU Julienne, Minisiti w’umuco na siporo.
Ekipe y’u Rwanda (Team Rwanda) yaje koroherwa kuko abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco ntabwo babashije gusoza isiganwa kuko bavuyemo ririmbanyije.