AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mu nama y’umushyikirano, Bamporiki Eduard yagarutse ku mazina y’amagenurano

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, yavuze ku mazina y’amagenurano y’abagize umuryango we, anahishura ibyo yaganiriye na sekuru ku mvo ni mvano y’ayomazina harimo n’irye rya “Bamporiki”.

Ibi Bamporiki yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, irimo kubera i Kigali muri ‘Kigali Convetion Centre’;aho yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bo hambere bagenderagaho bita abana babo amazina kugeza nanubu.

Avuga ko mu myitire y’abakurambere ubwo batangiraga kubaka igihugu, babyaraga abana bakabita ba Mitsindo, Murindabigwi, Mutwarasibo, Rutikangwa, Ntabwoba,… ati “Aya nayakuye iwacu kugira ngo ntaza kugira uwo nsitaraho”.

Ubwo abakoloni n’abanyamadini binjiraga mu Rwanda, ngo nibwo aya mazina yahindutse abantu batangira kwita arimo Imana.

Ati “Nganira na sogokuru kuko yitwaga Habimana; naramubajije nti ‘ese ko data umwita izina wamwise izina rimeze nk’iririmo ikibazo? Arambwira ati ‘ibintu byari byamaze kwivanga, bariya bantu baje bari baraduteranyije mbura izina ‘ data rero yamwise Mwitende, ubwo kari kamaze kuba”.

Arakomeza ati “Abakoloni n’abanyamadini bamaze kuhagera ibintu byatangiye guhinduka, bivanga abantu, batangira kuvuga ngo Habimana, Hakorimana, Hererimana,…ibintu bitangira kuva kuri bo inshingano batangira kuzishyira ku Mana kuko niyo izi uko izabigenza”.

Munama y’umushikirano yariri kuba ku nshuro yayo ya 16,Bamporiki yakomeje abwira abari muri iyi nama barimo na Perezida wa Repubulika, amwe mu mazina y’abo mu muryango we.

Ati “Aya mazina nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imibereho, niko abantu bari bameze, aya mazina ngiye kuvuga nta n’umwe tudafite icyo dupfana nibura kugera kuri sogokuru, kuva kuri Mwitende rero, hari Mwitende, Ndimubanzi, Nzabarankize, Nzabakirana, Zikamanwabanzi, Rwango, Mbarimombazi, Mpozenzi, Bandorayingwe, Bapfakurera, Nzihonga, Nzihorera na Bamporiki”.

Akomeza avuga ko nta mubyeyi wajyaga kwita izina umwana we ngo abanze kujya kuribaza kuri Komini cyangwa ahandi, ahubwo ko yitaga agendeye ku uko areba ibintu bimeze, aho urugamba rwo kubohora igihugu rurangiriye ngo ababyeyi bakaba bita abana amazina atanga ihumure.

Ati “Aho mubohoreye u Rwanda rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,…kuba bana bavutse ni Gihozo, Cyuzuzo, Ganza, Shimwa, Sheja, Teta, Keza, Gaju, Gasaro Karabo na Shami, ni amazina agarurira ibyiringiro”.

Iyi nama y’umushikirano yabaga ku nshuro ya 16 ibera i Kigali, muri Kigali Convention Center,ihuza Perezida wa Repubulika, abayobozi n’abandi bakorera mu bigo bitandukanye, yarangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Ugushyingo 2018.

Bamporiki Eduard yagize icyo avuga ku mazina y’amagenurano ari mu muryango we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger