AmakuruAmakuru ashushye

Mu myaka 4 abafungiye muri gereza zo mu Rwanda biyongeyeho 30.6%

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yatangaje ko abafungiwe muri gereza zo mu Rwanda bagiye biyongera mu gihe cy’imyaka ishize nk’uko byatangajwe mu mibare yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, hamurikwa raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022

Iyo raporo ikubiyemo ibijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, gukumira iyicarubozo n’Ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, ibijyanye n’ubutegetsi n’imari, ishyirwa mu bikorwa.

NCHR yagaragaje ko yagenzuye Gereza 14 isanga ubucucike bwari 124,1%. Izifite ubucucike bwinshi ni Gereza za Muhanga (238.8%) ,Gicumbi (161,8%), Rwamagana (151,1 % ), Rusizi (144,8%), Huye (138,6%), Musanze (138,2%), Bugesera (132,1%), Rubavu (127,7%), na Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike ni Gereza ya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n’iya Nyanza (93,5%).

Umubare w’abantu bari bafungiwe muri gereza 14 zagenzuwe mu myaka 4 ya 2017, 2018, 2019 na 2021 (hatabariwemo umwaka wa 2020 kuko zose zitagenzuwe) wagiye wiyongera buri mwaka kuko wavuye ku bantu 58,230 muri 2017 ugera kuri 76,099 mu mwaka wa 2021, bivuze ko hiyongereyeho 30.6%.

Ukwiyongera kw’abafungiye muri gereza guterwa n’uko abakora ibyaha bagahanishwa gufungwa biyongera ugereranyije n’abarangiza ibihano muri gereza. Ikindi ni uguhanisha igihano cy’imirimo y’inyungu rusange giteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 bidashyirwa mu bikorwa.

Komisiyo isanga hakwiye kwihutishwa ivugururwa ry’itegeko rigenga inshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hagashyirwaho Iteka rya Perezida rigena uko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizakorwa nk’uko riteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu bigo 28 binyurwamo by’igihe gito byagenzuwe, harimo abantu 5,589, abagabo bari 4,815 (86.02)%, abagore 403 (7.23%) abana b‘abahungu 333 (6.05%), abana b‘abakobwa 38 (0.67%). Harimo kandi abana bato 22 bari kumwe na ba nyina.

Abiganje mu bigo ni abagaragaye mu bikorwa by‘ubujura, abakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe (ubuzunguzayi), abakoresha ibiyobyabwenge; abafatwa nk’inzererezi, abakora ubucuruzi bwa magendu.
NCHR kandi yakurikiranye ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu 597, birimo ibirego 339 (56.8%) byayigejejweho mu mwaka wa 2020-2021 n’ibirego 258 (43.2%) byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka wa 2019-2020.

Ibirego 528 (88.4%) byarangije gusuzumwa no gukorerwa iperereza naho ibirego 69 (11.6%) biracyakorerwa iperereza. Muri ibyo 480 (90.9%) byarangije gukorerwa iperereza rigaragaza ko birimo ihohoterwa bityo Komisiyo ibishyikiriza inzego bireba ngo zibikemure. 415 [86,45%] bibonerwa ibisubizo naho 65 [13,54 %] ntibirabonerwa ibisubizo.

Ibiza ku isonga ni iby’uburenganzira ku mutungo (28.5%), uburenganzira ku butabera (22.7%) n’uburenganzira bwo kudahugabanywa ku mubiri no mu mutwe (21.7%).

Komisiyo yasanze uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa mu bushobozi buhari, zikaba zifite inzu zibamo, zihabwa ibizitunga kandi ziravuzwa.

Abagize icyiciro cyihariye (abana bahunze bonyine, abafite ubumuga…) bakeneye ubufasha bwihariye bitabwaho.

Uko uburenganzira bwubahirizwa mu mpunzi

Impunzi zakanguriwe ibijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakurikizwa amabwiriza yatanzwe, ariko ngo hari impunzi zitagira amakarita aranga impunzi kandi zarujuje ibisabwa bigira ingaruka zo kubona ubwisungane mu kwivuza ku mpunzi zitaba mu nkambi, gufungura konti muri banki, n’ibindi.


NCHR yagenzuye site ya Busasamana yari isigayemo Abanyekongo 130 barimo abagabo 21, abagore 39, abahungu 30 n’abakobwa 40. Yagenzuye kandi uko Abanyarwanda bo mu Mirenge ya Busasamana, Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi mu Karere ka Rubavu basenyewe n’imitingito babayeho n’uko abanyeshuri bo mu bigo byangijwe n’umutingito bafashijwe gukomeza amasomo yabo.

Yagenzuye uburenganzira bw’Abanyekongo bari bacumbikiwe muri site yari yashyizweho ya Busasamana isanga bwitabwaho mu bushobozi buhari nk’aho kurara n’ibiryamirwa, kubona amafunguro n’amazi meza n’isuku, kuvurwa, umutekano n’uburenganzira bwo kubona amakuru.

Abaturage b’Abanyarwanda bavuye mu byabo kubera imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga igasenya izu zabo na bo bafashijwe kubona aho baba bacumbitse.

NCHR kandi yasanze hari abasenyewe n’imitingito bafite ubushobozi bwo kwiyubakira bari batarabyemererwa, abasenyewe badafite ubushobozi bwo kwiyubakira harimo n’abagomba kwimurwa kubera ko batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyubahirizwa ry’amabwiriza ya COVID n’uburenganzira bwa muntu

Yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya COVID-19 mu Turere 15 ahabajijwe abantu b’ingeri zitandukanye 706 hagamijwe kumenya ingaruka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gutanga inama zo gukumira ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu, isanga hari aho bwagiye buhutazwa na bamwe mu bayobozi bo Nzego z’ibanze. Abagaragayeho kunyuranya n’amategeko n’amabwiriza bashyikirijwe ubutabera.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo kudahuriza hamwe abantu benshi, ibikorwa bya Komisiyo byo gukangurira abaturarwanda uburenganzira bwa Muntu, byakozwe binyuze mu itangazamakuru.

Komisiyo ariko yatanze ibiganiro ku bagize inzego z’umutekano barimo abapolisi, abasirikare, abagenzacyaha n’abacungagereza hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bukubiye mu Itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu. Hizihijwe kandi Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu.

Komisiyo isanga Leta y’u Rwanda yarakomeje gutera intambwe igaragara yo kuba igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa Muntu hashingiwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, politiki, gahunda n’ingamba bihari bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu byiciro byabwo bitandukanye.

Inzego za Leta zishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu zakomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo no gushyira mu bikorwa inama n’imyanzuro bya Komisiyo.

Komisiyo kandi isanga harashyizweho ingamba zo guhangana n’ingaruka mbi za COVID-19 ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo yagaragaje imbogamizi zigihari, ikaba isaba inzego bireba kuzikemura kugira ngo uburenganzira bwa Muntu burusheho kubahirizwa.

izakomeza guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu, ikaba isaba uruhare rwa buri wese mu kugira umuryango nyarwanda wubahiriza uburenganzira bwa Muntu no kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger