AmakuruImikino

Mu mvura yinshi, Rayon Sports iguye miswi na Gor Mahia

Umukino wa CAF Confederations Cup wahuzaga Rayon Sports na Gor Mahia urangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1, Kagere Meddie yerekana ko hari byinshi agishoboye byanafasha ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mukino wabereye mu mvura Nyinshi yagwaga kuri Stade ya Kigali watangiye Gor Mahia ari yo yataka cyane, iza no kubona igitego ku munota wa 10 ibifashijwemo na rutahizamu Meddie Kagere waricenze ubwugarizi bwa Rayon Sports akirenza umuzamu Bakame.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yakangunze biranayihira kuko Eric Rutanga yahise yishyura iki gitego nyuma y’iminota 16 kuri Coup Franc yateye ku munota wa 26 w’umukino.

Ibitego bya Kagere na Rutanga ni byo byajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Rayon Sports, aho yihariye ku kigereranyo cya 59%, Gor Mahia iwiharira ku kigero cya 41%.

Rayon Sports yateye amazamu ane arimo rimwe ryaganaga mu izamu, mu gihe Gor Mahia yagerageje amashoti 8, atatu muri yo akaba yaganaga mu izamu rya Rayon Sports.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe ahanini no kwataka gukomeye ku ruhande rwa Gor Mahia, yaje no kutata igitego cya kabiri ku munota wa 53, nyuma y’umupira wari uturutse kuri koruneli George Odhiambo yateye n’umutwe ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Muri rusange ikipe ya Gor Mahia yarangije umukino irusha Rayon Sports ku bijyanye no kwataka, kuko yihariye umupira ku kigero cya 51%, igerageza amashoti 15 harimo ane yagiye mu izamu ugereranyije na Rayon Sports yagerageje amashoti atandatu yarimo ishoti 1 ryagiye mu izamu rya Boniface Oliouch.

Undi mukino wo muri iri tsinda uraba mu kanya 21h00, USM Alger yo muri Algeria yakira Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Abafana bari babukereye.
Amakipe yombi ari mu kibuga.
Imvura yari nyinshi kuri Stade ya Kigali.
Abafana ba Gor Mahia na bo bari babukereye.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger