Imikino

Mu mukino w’ishiraniro, AS Kigali itsinze Musanze 4-3

Umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro urangiye, AS Kigali iwutsinzemo Musanze FC ibitego 4-3, iyi kipe y’abanyamujyi ihita inambura Kiyovu Sports umwanya wa mbere.

Ni umukino AS Kigali yakiye Musanze izi neza ko kuwutsinda birayiha kwisubiza umwanya wa mbere muri iyi shampiyona.

Ni kandi umukino wari ufunguye cyane dore ko igice cya mbere cyonyine cyabonetsemo ibitego 5 ku mpande zombi, harimo ibitego 3 ku ruhande rwa AS Kigali na bibiri ku ruhande rwa Musanze yari yayisuye kuri Stade ya Kigali ibarizwa mu burengerazuba bwa Kigali(Nyamirambo).

As Kigali ni yo yafunguye amazamu mbere ibikesheje rutahizamu Ndahinduka Michel(Bugesera) ku munota wa 23, mbere y’uko Ntamuhanga Tumaine uzwi nka Titi atsindira ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana igitego cya kabiri ku munota wa 24 w’umukino.

Ikipe ya Musanze yabonaga ko ibyari byoroshye bihindutse mu minota ibiri yahise ikanguka, binayiha kwishyura igitego kimwe muri ibi bibiri ku munota wa 34 binyuze kuri Imurora Japhet bita Drogba.

AS Kigali yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ngama Emmanuel ku munota wa 36 w’umukino, gusa ikipe ya Musanze yahise icyishyura ku monota wa 38 gitsinzwe na Mudeyi Sleiman.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iri imbere n’ibitego 3-2 bya Musanze FC.

Igice cya kabiri na cyo cyafungutse cyane, AS Kigali ihiga igitego cya kane mu gihe Musanze na yo yabonaga ko kwishyura bigishoboka byaba ngombawa ikanatwara amanota atatu, dore ko Atari kuyigwa nabi.

Inzozi z’igitego zaje kuba impamo ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Ruhengeri ubwo kizigenza Kamana Bokota Labama Bovic yaterekagamo igitego cya gatatu ku munota wa 50 w’umukino.

Ibintu byaje kongera guhinduka ku munota wa 53 ubwo AS Kigali yatsindaga igitego cya kane, cyatsinzwe na Ndarusanze J. Claude bita Rambaramba, wahise unayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi n’ibitego 7 amaze gutsinda.

Uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze ku bitego 4-3 usize iyi kipe y’umujyi wa Kigali iyoboye Azam Premier league n’amanota 29, ikaba irusha Kiyovu Sports iyikurikiye inota rimwe.

Musanze yo itanafite umutoza mukuru magingo aya, igumye ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC.
Eric Nshimiyimana asuhuzanya n’abatoza ba Musanze.
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego.
Bugesera n’umupira…
Dore ikizakubwira ko nta mikino iri mu kibuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger