Mu mukino w’ishiraniro, APR na Polisi bongeye kunanirwa kwisobanura
Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona utarakinwe ku gihe wahuzaga APR FC yari kairiye Polisi FC, urangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, uba umukino kane wikurikiranya APR FC idakura itsinzi kuri Polisi FC.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya APR FC yaherukaga gutsinda Polisi Fc 3-1 muri Nzeri umwaka ushize, mu mukino w’irushanwa ry’agaciro.
Umukino wa shampiyona wakurikiyeho wabaye ku wa 22 Ugushyingo amakipe yombi yanganyije 0-0, mu gihe muri Mutarama 2018 Polisi yari yatsinze APR FC 1-0 mu irushanwa ryari ryateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari.
Muri shampiyona aya makipe yagiye anganya imikino myinshi, APR ikaba iheruka gutsinda Polisi ku wa 25 Mata 2016 iyitsinda 2-1, mu gihe Polisi iheruka kuyitsinda Ku wa 12 Gashyantare 2012 iyitsinda 3-2.
Umukino w’uyu munsi APR FC yagiye kuwukina isabwa kuwutsinda kugira ngo yambure AS Kigali umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Amakipe yombi yatangiye uyu mukino yatakana, gahunda ari iyo kubona igitego mu minota ya mbere.
Polisi FC ni yo yabigezeho mbere hakiri kare cyane, kuko ku munota wa 9 w’umukino yahise ifungura amazamu ibifashijwemo na Ndayishimiye Dominique, ku mupira Nsabimana Aimable yateye arawuhusha, usanga Mwizerwa Amini wawuteye ugakurwamo n’umuzamu Kimenyi Yves, hanyuuma Dominique ahita asonga mu izamu.
Iki gitego cya Polisi ni cyo cyarangije igice cya mbere kuko nta bundi buryo bukanganye bwongeye kubaho hagati y’amakipe yombi.
APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri cy’umukino ari na ko yotsa cyane Polisi igitutu, gusa ubwugarizi bwa Polisi n’umuzamu Bwanakweri bakitwara neza.
Igitutu yakomeje gushyira kuri polisi cyatumye yishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 72 ibifashijwemo na myugariro Nsabimana Aimable wakosoye amakosa yari yakoze mu gice cya mbere cy’umukino.
APR FC yashoboraga kubona igitego cy’insinzi ku munota wa 90 w’umukino kuri Coup Franc yari itewe na Iranzi J. Claude, gusa umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeho kurarira n’ubwo iki cyemezo kitavuzweho rumwe n’abari bari muri Stade ya Kigali.
Kunganya uyu mukino bihaye AS Kigali kugumya kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51, gusa aya manota iyanganya na APR FC ya kabiri.