AmakuruImikino

Mu mukino we wa mbere, Saido Berahino yafashije u Burundi gukura inota i Libreville

Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba ibifashijwemo na Rutahizamu Saido Berahino, yashoboye kuvana inota 1 i Libreville mu gihugu cya Gabon, nyuma yo kuhanganyiriza n’ikipe y’iki gihugu mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Ni umukino ikipe y’u Burundi yakinnye ifite abakinnyi bayikinagamo umukino wa mbere, barimo  Saido Berahino na Gael Bigirimana.

Uyu mukino kandi ntiwabonetsemo Kwizera Pierrot ndetse na Kapiteni Ndikumana Seleman, aba bombi bakaba bafite ibibazo by’imvune.

Saido Berahino ni we wafunguriye Abarundi amazamu ku gitego cyo ku munota wa 41. Iki gitego ni na cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko. Iki gitego ni na cyo cya mbere uyu musore yari atsindiye iyi kipe, ndetse ni na wo mukino wa mbere yari ayikiniye.

Mu gice cya Kabiri, Gabon yakiniraga imbere y’abafana bayo yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakishyura. Kapiteni Pierre Emerick Aubameyang ni we wishyuriye Gabon ku munota wa 78.

Abakinnyi barimo Ngandu Omar wa AS Kigali, Nahimana Shassiri waciye muri Rayon Sports, Nizigiyimana Khalim wari Kapiteni cyo kimwe na Fiston Abudoulazak bose bari babanje mu kibuga.

Ni mu gihe Shaban Hussein Tchabalala, Mustapfa Francis wa Gor Mahia na Gael Duhayindavyi wa Mukura Victory Sports bari babanje hanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger