AmakuruImikino

Mu mukino waranzwe n’amahane menshi, Rayon Sports y’abakinnyi 10 itsindiye Sunrise I Nyagatare

Rayon Sports itsindiye Sunrise kuri Stade Mabati iherereye i Nyagatare ihakura amanota amatatu biyigoye mu mukino waranzwe n’imvururu bigatuma Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura.

Hari mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League’,  Mu mukino Bimenyimana Bonfils Caleb yabonyemo ikarita itukura kubera kurwanira mu kibuga, Rayon Sports bigoranye itsinze Sunrise ibitego 2-1 mu mukino wayigoye ku buryo bukomeye.

Rayon Sports ni yo yari yabanje gufungura izamu ndetse inagaragaza kurusha cya Sunrize igice cya mbere kirangira iri imbere n’ibitego bibiri byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb kuri penaliti n’umunya-Ghana Sarpong Micheal ku mupira wari uturutse muri koluneri.

Sunrise yagarutse mu gice cya kabiri isatira cyane izamu rya Rayon Sports inabona igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Gasongo Jean Pierre ku mupira yateresheje umutwe uturutse kuri ku ikosa ryari rihanwe na Sova.

Rayon Sports yagerageje kugarira izamu ryayo kugira ngo idatsindwa icya kabiri ariko birayigora kugeza ubwo mu minota ya nyuma yari itsinzwe igitego ariko umusifuzi akacyanga avuga ko umunyezamu Bashunga Abouba yakorewe ikosa.

Nyuma yo kwanga iki gitego abakinnyi b’amakipe yombi bahise bashyamirana bituma umusore Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura kubera kurwanira mu Kibuga.

Rayon Sports y’umutoza Robertinho kugeza ubu ifite amanota 6 mu gihe APR FC na Mukura VS zifite amanota 9/9.

Reba hano uburyo Caleb yarwanyemo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger