AmakuruImikino

Mu mukino wa gicuti, Rayon Sports yatsinze Rugende FC ibitego 11

Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Rugende FC yo mu kiciro cya kabiri ibitego 11-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yakiniye mu Nzove i Nyarugenge, aho ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Byari mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere, dore ko Rayon Sports ifite umukino ukomeye cyane ugomba kuyihuza na Kiyovu Sports ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Aya makipe yombi azaba akina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona utarakiniwe ku gihe kubera ko afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi.

Abakinnyi ba Rayon Sports hafi ya bose bari bahari, keretse bane bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Cote d’Ivoire. Aba ni Eric Rutanga, Manzi Thierry, Iradukunda Eric na Niyonzima Olivier Sefu.

Umunya-Ghana Michael Sarpong utarakinnye imikino itatu ya shampiyona Rayon Sports iheruka gukina kubera imvune yitwaye neza muri uyu mukino, atsindamo ibitego bitatu wenyine.

Uretse Sarpong watsinze Hat trick muri uyu mukino, Mudeyi Suleyman na we yawutsinzemo ibitego bitatu wenyine.

Umunya-Brazil Jonathan Rafael Da Silva we yatsinze ibitego bibiri, Kakule Mugheni Fabrice atsinda kimwe, Bukuru Christophe atsinda ikindi cyo kimwe na Prosper Donkor na we watsinze igitego kimwe muri uyu mukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger