Amakuru ashushyeImikino

Mu mukino wa gicuti, Brasil itsindiye Uburusiya imbere y’abafana babwo

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka, ikipe y’igihugu y’Uburusiya na Brasil bahuriye mu mukino mpuzamahanga wa Gicuti, uyu mukino waberaga mu Burusiya ukaba urangiye Brasil yihereranye u Burusiya ibutsinda 3-0.

N’ubwo Brasil itari ifite Neymar Jr ugifite imvune magingo aya, nibyabujije iyi kipe y’umutoza Adenor Leonardo Bacchi uzwi nka Tite kwitwara neza imbere y’Uburusiya bwari imbere y’abafana babwo, banabuteguza ko mu mpeshyi bashobora kuza bakanahatwarira igikombe cy’isi cya gatandatu mu mateka.

Ibitego bya João Miranda ku munota wa 53, icya Philippe Coutinho kuri Penaliti ku wa 62 ndetse na Paulinho ku munota wa 67 ni byo bifashije Seleção gutsinda uyu mukino n’ubwo ubukonje butari buboroheye na gato.

Milanda ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Brasil.

Ibi bikomeje gushimangira ko Brasil mu gihe izaba ifite Neymar ko izaba ari imwe mu makipe aryana cyane muri iki gikombe cy’isi, dore ko n’abenshi ari yo bakomeje guha amahirwe muri iri rushanwa.

Marcelo umwe mu bakinnyi ba mwamba mu kipe y’igihugu ya Brasil.

Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa 27 z’uku ikina n’ikipe y’Abongereza Three Lions mu wundi mukino wa gicuti, mu gihe indi mikino izayikina muri Kamena uyu mwaka.

Brasil iherereye mu itsinda rya(E) aho iri kumwe n’Ubusuwisi, Costa Rica n’igihugu cya Serbia.

Abakinnyi ba Brasil basezera abafana.
Cassemiro, umwe mu bakinnyi bakinana ishyaka.
Dani Alves na Philippe Coutinho bishimira igitego cya kabiri.
Willian Boges Da Silva…
Paulinho ari mu babonye izamu muri uyu mukino.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger