Mu mikino ya CAN igiye kuba hongewemo agashya kamenyerewe ku mugabane w’Uburayi
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’imikono y’igikombe cya Africa hagiye gukoreshwa uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi (buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza) mu mikino yose 52 y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) kizabera muiri Cameroun muri uku kwezi.
Muri CAN 2019 yabereye mu Misiri, iryo koranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe gusa guhera mu mikino ya kimwe cya kane n’abagiteguye, ari bo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).
Mu itangazo, CAF yagize iti: “Mu gihe CAF itera imbere atari muri gahunda yo kuvugurura isura y’imisifurire gusa, ahubwo no kugira abasifuzi bo ku rwego rw’Isi muri Afurika, ikoreshwa rya VAR mu mikino yose 52 ni intambwe iganisha mu cyerekezo cyiza”.
CAF yahisemo abasifuzi 24, abasifuzi bungirije 31 hamwe n’abasifuzi umunani bakoresha VAR, bose hamwe bava mu bihugu 36, bazasifura iri rushanwa ryo muri Cameroun.
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane b’abagore bari muri iri irushanwa.
Abasifuzi babiri bava mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Amerika (CONCACAF), abo ni Umunya-Guatemala Mario Escobar n’Umunya-Mexique Fernando Guerrero uri mu basifuzi bakoresha VAR, na bo bari mu bazasifura iri rushanwa, bijyanye na gahunda yo kungurana ubumenyi hagati y’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru.
Kuri ubu, ikipe izegukana iyi CAN izahembwa miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika (miliyari 5 mu mafaranga y’u Rwanda), aya akaba yiyongereyeho 500,000 by’amadolari ya Amerika ugereranyije n’igihembo cyahawe ikipe yayegukanye mu 2019.
Ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 2.75 z’amadolari ya Amerika (miliyari 2.7 mu mafaranga y’u Rwanda), mu gihe amakipe yatsindiwe muri kimwe cya kabiri azahabwa miliyoni 2.2 z’amadolari ya Amerika, naho ayatsindiwe muri kimwe cya kane ahabwe miliyoni 1.175 y’amadolari ya Amerika kuri buri kipe.
Bivuze ko habayeho inyongera ya miliyoni 1.85 y’amadolari ya Amerika ku bihembo by’amafaranga byose hamwe, ugereranyije no mu irushanwa ryo mu 2019.
Iri rushanwa riratangira ku cyumweru ubwo Cameroun yaryakiriye izaba ikina na Burika Faso saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.
Bwa mbere mu mikino yose y’igikombe cya Afurika CAN 2022 hazifashishwa VAR.