AmakuruImikino

Mu mikino 11 Manchester City imaze gutsindamo umwe gusa

Mu ijoro rya keye ,ikipe ya Manchester United yavuye inyuma yishyura igitego yari yatsinzwe na Manchester City ndetse yongeraho ikindi, yuzuriza.Man City imikino 10 muri 11 itazi amanota 3.

Manchester united yahise yitongeraho umwanya umwe ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.

Ni umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubera kuri Etihad Stadium.

Mu ntangiriro z’umukino Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yasimbuje atabiteganyije, akura mu kibuga Mason Mount wari umaze kugira imvune, ahita ashyiramo Kobbie Mainoo.

Man City yinjiye mu mukino mbere cyane ko yakiniraga n’imbere y’abakunzi bayo benshi, irema uburyo bwinshi bw’igitego harimo ubwa Phil Foden bukomeye bwabonetse ku munota wa 21, ariko umunyezamu André Onana awukuramo.

Mu gihe Manchester United yari itarahuza neza umukino, Kevin De Bruyne yohereje umupira mwiza mu rubuga rw’amahina usanga Josko Gvardiol yiteguye, ahita ashyiramo igitego cya mbere muri uyu mukino, kikaba icya kane yinjije muri uyu mwaka.

Foden kandi yashoboraga gutsinda icya kabiri mu mpera z’igice cya mbere, ariko ishoti yateye Onana arirambura arishyira muri koruneri, amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Mu cya kabiri Manchester United yinjiranye ubushake bwo gushaka igitego kuko yakiniraga ahanini mu kibuga cya Manchester City, ariko ubwugarizi bwayo bwari buyobowe na Rúben Dias bukomeza kuba ibamba.

Ku munota wa 78, ni bwo Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes yahushije igitego ubwo yafataga umupira asigaranye n’umuyezamu Ederson Moraes.

Uyu mukinnyi ntabwo yacitse intege ahubwo yishyuye ku munota wa 86, ubwo yinjizaga penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Amad Diallo washyizwe hasi na Matheus Nunes mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Amad yongeye gufata umupira yaherejwe na Lisandro Martinez, aroba umunyezamu Onana, mbere yo guhita atereka mu izamu igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Manchester United itsinze ibitego 2-1, ihita igira amanota 22 yayishyize ku mwanya wa 12, mu gihe Manchester City ikomeje kwibasirwa n’amakipe iri ku wa gatanu n’amanota 27.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger