Mu migambi y’umunyamakuru Ndayizera harimo no gutwika Umujyi wa Kigali
Umunyamakuru Phocas Ndayizeye yatawe muri yombi ariko umuryango we utangira kuvuga ko yaburiwe irengero batazi iyo ari, yari afite umugambi mubishya wo gutwika umujyi wa Kigali akoresheje ibiturika.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko impamvu rwatinze kuvuga ko rwataye muri yombi Umunyamakuru wumvikanaga kuri BBC, Phocas Ndayizera, byatewe n’uko yakekwagaho uwo mugambi mubishya kuko iyo bihita bitangazwa ngo byari kwica byinshi mu iperereza.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Ndayizera usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.
Hari hashize igihe umuryango we utangaza ko yaburiwe irengero.
Kuri uyu wa Gatanu mu biganiro bihuza Polisi n’itangazamakuru hagamijwe kunoza imikoranire, RIB yabajijwe impamvu ita muri yombi abantu ntihite ibwira imiryango yabo aho baherereye.
Gusa uru rwego rwo rwabihakanye ruvuga ko buri muntu ufashwe, umuryango we uhita ubimenyeshwa.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot, yavuze ko ubusanzwe iyo bafashe umuntu bahita babwira umuryango we ko umuntu wabo bamufite, gusa kuri Ndayizera ngo ntibyari bushoboke.
Yagize ati “Ndayizera yari mu mugambi wo gutwika Umujyi wa Kigali, niwe wabyiyemereye, niba uwo muntu umufashe ari bukubwire uri buturitse ibyo bintu, ubwo uburenganzira bwa Ndayizera bwo kumenywa aho ari, n’uburenganzira bw’abatuye Kigali, mu by’ukuri icyari gikenewe mbere ni ikihe?.”
Yakomeje agira ati “Ndayizera afatwa hari abandi bantu 10 bari bafatanyije uwo mugambi, iyo afatwa bigahita bitangazwa abo bantu ntabwo bari butabwe muri yombi.”
Ubwo yerekwaga itangazamakuru, RIB yerekanye igikarito kirimo ibiturika ivuga ko aribyo yari amaze guherwa i Nyamirambo. Gusa Ndayizera yavuze ko atazi ibyo ari byo.
Icyaha Ndayizera akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.
Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.
Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.