AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Mu mezi atandatu gusa imaze ifunguwe Hoteli ya Bisate Eco Lodge yo mu Ntara ya majyaruguru yamaze gukora amateka adasanzwe ku Isi

Nyuma y’amezi atandatu gusa imaze  ifunguwe ku mugaragaro, Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda,yakoze amateka ishyirwa  ku rutonde rwa hoteli 56 nshya nziza ku Isi.

Uru rutonde ngarukamwaka rwakozwe n’urubuga Travel+Leisure rwandika amakuru arebana n’ubukerarugendo, rugaragaraho hoteli ziri hirya no hino ku Isi zubatse mu buryo bwihariye.

Bisate Eco Lodge yatashywe na Perezida Paul Kagame ku i tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris. Imvo n’imvano yayo ikaba  yaravuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibyumba bya Bisate Eco Lodge yabaye iya 56 muri Hoteli Nziza ku isi biteretse mu ishyamba hagati ndetse bisakajwe ibyatsi

Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Imiterere yaho ituma ba mukerarugendo bizihirwa no kuharara kuko kugeza ubu ibyumba byayo byamaze gufatwa (booked) kugeza mu 2019 nk’uko byigeze gutangazwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Mu bituma abashyitsi bahakunda harimo ingagi, ubwiza bw’ibirunga baba bitegeye ndetse na serivisi nziza zihatangirwa.

Nubwo ibyumba bifite umwihariko wo kuba bisakajwe n’ibyatsi sibyo gusa kandi Iyo uri ahubatse Bisate Eco Logde uba witegeye ibirunga birimo Bisoke, Kalisimbi na Mikeno

Iyi hoteli igenewe kwakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru bifuza kugirira ibihe byiza muri Pariki y’Ibirunga, ihorana abashyitsi bishyura amafaranga abarirwa muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bishimangira ko hari byinshi byisumbuye igihugu cyasangiza abaturutse mu mahanga.

Uru rutonde rwa hoteli nshya nziza zigiye zifite umwihariko mu myubakire, aho zubatse, ndetse na serivisi zitanga rwagaragayeho kandi izindi nyinshi zo muri Afurika zirimo One&Only Le Saint Gerán iherereye mu Birwa bya Maurice, Silo Hotel yo muri Afurika y’Epfo, Asilia Jabali Ridge yo muri Tanzania n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger