Mu mboni z’abahanzi uko ari icumi bahatanira PGGSS 8, dore uko babonye igitaramo cyabereye i Huye
Ku munsi wo kuwa Gatandatu taliki ya 16 Kamena 2018 Abakunzi b’umuziki nyarwanda baturiye umugi wa Huye bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bataramirwa n’abahanzi batandukanye bahatanira iri rushanwa.
Igitaramo cyari kiyobowe na MC Buryohe na mugenzi we Sylvie ndetse hakaba hari na MC Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa bagize akanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8.
Buri Muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo buri ukoyavaga kurubyiniro nyuma yakaruhuko gato yaganiraga n’itangazamakuru avuga uko abonye abafana ari kurubyiro nuko yitwaye. Ku ikubitiro Christopher ni we wabanje ku rubyiniro.
Christopher yaririmbye “Ijuru rito” nyuma akurikizaho “Umunsi.” uyu muhanzi uvuga ko afite amahirwe angana na 70% yavuze ko yashimishijwe n’uko yitwaye nk’umuhanzi wari ugiye ku rubyiniro abanziriza abandi , yagize ati “Ndashimira Imana bigenze neza cyane , abantu benshi batinya umwanya wa mbere , ntabanga rinini nakoresheje icyizere kiracyahari turacyari munzira igana ku gikombe , ubu icyizere kimaze kugera kuri 70 %”
Jay C we nyuma yo kuririmba “Sentiment” na ” Abantu sibo Mana”yakoranye na Bruce Melody akiva ku rubyiniro yagize ati “Huye nti nkahandi hose twaciye , ntakubeshye rwose ntabwo bigiye kure , ntabwo bigiye kure yibyo natekerezaga , nariniteze ko hano i Huye hari abantu bameze nkakuno kuntu tubasanze tukabakorera ibyo twabateguriye nkuko bimeze , bishime nk’uko bishimye , i Huye abantu baho bakunda kumva”
Mico The Best ari kurubyiniro yaririmbye “Arashotorana” na “Umugati”. Ubutumwa ku bafana b’ i Huye uyu muhanzi yavuze ko bamunyuze cyane agira ati “Ibi ntabwo ari ibikabyo abaturage b’i Huye bafanye neza navuga ko ari abakabiri nyuma ya Gicumbi , kuri njye ikintu cya nshimishije ni uko twaririmbanye neza.”
Khalfan Nyuma yo kuririmba “Love ” yakoranye na Marina akongeraho ” Nabibonye ugiye” yakoranye na Active we akiva kurubyiniro ati ” i Huye ni kwakundi tuhazi hari ukuntu batazi kwirekura mu muziki nanjye nagerageje mbaha umuziki woroshye w’impano ” ku bafana b’i Rubavu yabahaye ubutumwa ko igitaramo cyabo yarangije kugitegura byarangite ati “i Rubavu ni Hip Hop nzabaha amateka yanjye akabiye mu ibaruwa”
Bruce Melody nyuma yo kuririmba “Ndakwanga” na “Ndumiwe” mu mboni ze uko yabonye igitaramo yagize ati “Huye imeze neza n’ubwo izuba risa niriri kuvanga ibintu , ibitaramo byose biba bimereye neza” ku bijyanye no kwishyura abafana uyu muhanzi we yaneze cyane abishyura abafana agira ati “Abafana mbakorera ibintu byinshi ku buryo mbishyuye naba nkabije, ni ukuvuga ngukoreye indirimbo nkishyura ibintu byose narangiza nkaguha n’amafaranga no umfane, ntabwo bishoboka rwose . Umuntu wishyura abafana ndamunenga ” ku bafana be bari i Rubavu yababwiye ko azakora ibishoboka byose niba banakunda HipHop gusa no kurapa ngo azarapa.
Just Family nyuma yo kuririmba “Bakubwire” na “Mureke agende” bavuga ko bo i Huye habaryoheye kurusha i Musanze, Bahati umwe mubagize iri tsinda ati “Huye haraturyoheye kurusha i Musanze , ikiryoheye ni ukuntu abantu bari bamaze iminsi bavuga ngo abafana ntabwo bacyishimira umuhanzi ariko urabona ko kuva ku muhanzi wa mbere uwakoze ibye neza urabonako umufana ari ntakibazo kabisa, ubushize narirwaye ariko ubumeze neza , i Rubavu ku mucanga ku mazi ho hazagwa umuntu”
Uncle Austin yabanje aririmba “’Ndamuhamagara” yakoranye na Tom Close nyuma akurikizaho “Ibihe byose”, nyuma yo kuririmba avuga yari muzima atarakirwaye , yagize ati “Sinzi uko nabivuga gusa byari Danger” ,Mu bitaramo bya PGGSS amaze kunyuramo iki cya Huye yagishyize ku mwanya wa nyuma, “Impamvu ndayizi ahubwo ntuko ntabivuga ”
Young Grace we yaje mu ndirimbo ze nka “Hello Boss”na “Hip Hop Game”, Uyu muhanzikazi ukora injyana ya HipHop yabonye yanyuzwe cyane n’igitaramo cy’ i Huye “Abafana bamfashije byari byiza cyane”, i Rubavu ho ngo ababikiye byinshi cyane ko mama akomeje kumubwira ko ashoboye.
Queen Cha nyuma yo kuririmba “Isiri” yavuze ko Huye nko murugo he hakabiri yavuze ko hamushimishije , agaruka kubyo abareberera inyungu n’ibikorwa bye bavuze ko ntagikombe bamutezeho uyu mwaka yasubije agira ati “Njye mbyumva bitandukanye ndi mukazi bo barareberera , twese dufite amahirwe angana igikombe turagikozaho imitwe y’intoki, mfite ubu nararibonye si ubwambere nje muri iri rushanwa”
Active itsinda rizwiho kugira udushya mu mubyinire bobinjiye baririmba mu majwi yayo bwite maze bahita baririmba iyitwa ’Aisha’ ubundi bakurikizaho igice cyo kubyina nyuma basoza baririmba “Udukoryo twinshi”, nyumayo kuva ku rubyiniro aba bahanzi bavuze ko aha naho ari ibisanzwe Drake “nabwo navuga ko yadutonze , kuko twatanze ibyo twari teguye kandi byari byiza, twanyuzwe, abafana bo abanyabutare murabazi , buriya baraza kwishima nyuma ”
Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star biri kuba kunshuro ya munani nyuma ya Huye bazerekeza i Rubavu.