AmakuruImikino

Mu marira menshi, Sergio Aguëro yasezeye ku mupira w’amaguru imburagihe

Rutahizamu Sergio Kun Aguëro wakiniraga ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru imburagihe kubera ibibazo by’umutima.

Aguëro wari warageze muri FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Manchester City yo mu Bwongereza, yagaragaje ibimenyetso by’umutima ubwo ikipe ye yanganyaga na Deportivo Alaves igitego 1-1 mu Ukwakira uyu mwaka.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko asohoka mu kibuga asimbuwe nyuma yo gufatwa n’isereri no kugira uburibwe mu gituza.

Nyuma uyu munya-Argentine yaje kujyanwa kwa muganga mu rwego rwo gusuzumwa umutima, biba ngombwa ko aba agiriwe inama yo kumara amezi atatu adakina.

Mu kwezi gushize ni bwo yagiriwe inama yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru bijyanye n’uko ikibazo cy’umutima we cyari gikomeje gufata indi ntera.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 ni bwo yatangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Aguëro wafashwe n’ikiniga bikagera aho arira, yavuze ko yari afite icyizere cyo kuzagaruka mu kibuga, gusa bikaba byabaye ngombwa ko ahagarika umupira ku bw’inyungu z’ubuzima bwe

Yagize ati: “Ni ibihe bigoye. Icyemezo nafashe nagifashe ku bw’ubuzima bwanjye, iyo ni yo mpamvu nyamukuru, ni ukubera ikibazo nagize mu kwezi n’igice gushize.”

“Nari mu biganza byiza by’abaganga bakoze uko bashoboye hanyuma bambwira ko icyiza ari uguhagarika gukina. Rero nafashe icyo cyemezo mu cyumweru gishize kandi ndagira ngo mbwire buri wese ko nagerageje kugira icyizere ariko nticyari cyinshi.”

Aguëro yatangiye gukina umupira w’amaguru muri 2003 ubwo yawuheraga muri Independiente y’iwabo muri Argentine yakiniye kugeza muri 2006, ayitsindira ibitego 23 mbere yo kuyivamo yerekeza muri Atletico Madrid yo muri Espagne.

Atletico yayikiniye imikino 234 ayitsindira ibitego 101, ayifasha kwegukana ibikombe birimo UEFA Europa league na UEFA Super Cup ya 2010.

Muri 2011 ni bwo yasinyiye Manchester City yavuyemo amaze gutsinda ibitego 260 mu mikino 390, ayivamo afite umuhigo ko kuba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.

Aguëro kandi yakiniye ikipe y’igihugu ya Argentine imikino 101 ayitsindira ibitego 42 bimugira uwa gatatu wayitsindiye ibitego byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger