AmakuruPolitiki

Mu marira menshi Dennis Rodman yavuze ku muhuro wa Perezida Trump na Kim Jong Un usanzwe ari inshuti ye

Dennis Rodman, icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball cyane muri NBA  mu marangamutima menshi yashimishijwe bikomeye no guhura  kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’umukuru wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un bahuriye muri Singapore.

Uyu muhuro w’amateka wabereye muri Hoteli iri ku kirwa cya Sentosa  muri Singapore ,uyu Rodman wari wambaye ingofero yanditse ho  “Make America Great Again” yikomye Obama avuga ko ntakintu yakoze ngo yite kubibazo bya Korea ya Ruguru n’umuyobozi wayo. Rodman yavuze ko mu myaka itanu ishize Kim yamuhaye ubutumwa bwo guha Barack Obama bujyanye n’ibiganiro byari gukorwa hagati yabo ariko Obama ntiyamuha umwanya ngo bavugane.

Rodman aganira na CNN yagize ati ” Kim yabwiye ikintu cy’ingenzi cyo kubwira Obama , ariko  Obama ntiyigeze ampa umwanya n’umwe mu munsi we” Rodman yagiriye inama Trump  yo gufata neza Kim benshi bafata nk’umugome ariko kuri we abona ari uumuntu mwiza uba ukeneye kwishimisha.

“Trump ibi yabitunganya akeneye aba mutera ingabo mu bitugu, ntabwo dukeneye ibitangaza icyo dukeneye ni uko imiryango ifunguka tugatangira ibishya , ndashaka kuzana siporo muri Korea ” Rodman

Rodman avuga ko azana ikipe ya Basketball muri Korea ya Ruguru nkahantu asigaye yishimira kuba nubwo rimwe na rimwe yatahaga agahigwa na bamwe bashaka kumuhitana ibintu bimubabaza cyane yanavuganye ikiniga mu kiganiro ya giranaga n’umunyamakuru wa CNN.

Rodman asanzwe ari inshuti ya Kim Jong Un

Twitter
WhatsApp
FbMessenger