Mu magambo yuzuye icyubahiro, Beckham na Pogba bashimagije Zlatan uheruka gukora amateka
David Beckham na Paul Pogba boherereje Zlatan Ibrahmovic ubutumwa bumushimira, nyuma y’uko ku munsi w’ejo uyu munya Sweden yakoraze amateka yo kuzuza umubare w’ibitego 500 amaze gutsinda.
Igitego uyu mugabo w’imyaka 36 yatinze mu mukino ikipe ye ya La Galaxy yatinzwemo na Toronto 5-3 ni cyo cyamufashije gusanga Christiano Ronaldo na Lionel Messi ku rutonde rw’abagikina ruhago bashoboye kugeza ku bitego 500, aba n’uwa 10 mu batsinze ibi bitego mu mateka y’isi.
Nyuma y’uko Zlatan aciye aka gahigo, Beckham bakinanye muri PSG bakanaba inshuti magara yamwoherereje ubutumwa bumushimira abicishije kuri Twitter ye.
Bechkam yagize ati”Ibitego 500! Mbega kariyeri, Mbega umukinnyi, mbega amateka! Ni ibyishimo kuba narakinanye nawe ndetse tukaba twarakinnye duhanganye. Ni ibyishimo kuba ndi incuti yawe. Ibitego 500…ibi bikugira mu by’ukuri, mu by’ukuri umusaza wa nyawe. Gusa ibirenze ibi, ndagushimira cyane muvandi!”
“Ikintu kimwe ugomba gukosora. Uri nyamwigendaho ukuntu. Aka gakosore ubundi uzaba mwiza kurushaho. Warakoze nshuti, ntabwo usanzwe.”
Mu kumusubiza, Zlatan yagize ati”Urakoze cyane nshuti. Ndemeranya nawe, ndi umusaza. Hari icyo nzakora ku ruhande rwanjye rwo kwigendaho, mu by’ukuri ngomba gukosora icyo.”
Uretse Beckaham, Paul Pogba wakinanye na Zlatan muri Manchester United mbere yo kwerekeza muri Amerika na we yagize ubutumwa amugenera mu rwego rwo kumushimira.
Pogba yagize ati” Zlatan, sinzi niba ndakwita intare, inturo, imbwa, ntabwo mbizi. Zlatan, ndakubashye, ndakubashye. Nkubwira gukina umupira w’amaguru, gusa ureba cyane Jackie Chan, Jet Li, Bruce Lee hanyuma ukagerageza gutera umupira nka Scorpion, byose. Gusa kiriya gitego cyari kiza.”
Iki gitego Zlatan yatsinze Toronto cyari icya 17 mu mikino 22 amaze gukinira La Galaxy kuva yagera muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.