AmakuruImikino

Mu magambo yo kwitaka cyane, Zlatan Ibrahimovic yasezeye kuri LA Galaxy

Umunya-Swede Zlatan Ibrahimovic yasezeye ku bakundi b’ikipe ya LA Galaxy yo muri leta zunze ubumwe za Amerika ashimira LA Galaxy yatumye yongera kumva yishimiye ubuzima bwe mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Zlatan Ibrahimovic wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Swede w’imyaka 38, yatsindiye LA Galaxy  ibitego 52 mu mikino 53 yayikiniye kuva yahagera mu 2018 avuye muri Manchester United.

Zlatan uzwiho amagambo y’ubwiyemezi cyane ndetse akaba ari umuntu uvuga ko nta mu kinnyi yakwigereranya na we kuko abandi ari abantu we akaba ari intare yasezeye abafana b’iyi kipe asa n’ubiyemeraho. Aherutse gutangaza ko igikombe cy’Isi kitarimo Zlatan kitaba cyitwa igikombe cy’Isi anatangaza ko ari we washyize igihugu cye cya Swede ku ikarita y’Isi ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter asezera yagize ati ” Naraje, Narabonye, Narayoboye hano,  Warakoze LA Galaxy kongera gutuma nishima,  Mwashakaga Zlatan, nabahaye Zlatan, namwe Mwarakoze, Amateka arakomeje ubwo mugiye kongera kureba Baseball (Yashakaga kuvuga ko batazongera kureba umupira w’amaguru atarimo) .” Biravugwa ko Zlatan ashobora kujya gukinira  AC Milan yo mu Butariyani yakiniye mu 2010 na 2012.

Kuva yagera muri Los Angeles mu 2018, Zlatan yitwaye neza ndetse agira uruhare mu gutuma umupira waho ukundwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger