Mu mafoto uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Patrick Nyamvumba yagiriye muri Centre Afrique
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba m’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye mu gihugu cya Republique ya Centre Afrique uruzinduko yakoreye i Bangui ndetse na Bria ,aho yanasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu butumwa bw’amahoro.
Gen Patrick Nyamvumba n’itsinda bari kumwe bageze muri Republique Centre Afrique kuwa 6 Gicurasi nibwo bageze ku cyicaro gikuru cya MINUSCA, aho bakiriwe n’ intumwa idasanzwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga.
Abandi bakiriye Gen Patrick Nyamvumba ni Brig Gen Daniel Sadiki TRAORE wungirije Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA hari kandi n’Umugaba mukuru w’ingabo za Centre Africa.
Muri urwo ruzinduko kandi umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu barimo Perezida Faustin-Archange Touadéra, Minisitiri w’ingabo Marie Noelle Koyara ndetse n’umugaba w’ingabo Brig Gen Ludovic Ngaifei.
General Nyamvumba yanasuye ingabo z’u Rwanda zigeranga igihumbi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Republique ya Centre Afrique. Ubu ingabo z’ u Rwanda ziri muri ubu butumwa bwo kurinda amahoro muri iki gihugu zisaga 1418, zigizwe n’imitwe i3, umutwe w’ingabo zirwanira k’ubutaka, izirwanisha imodoka z’intambara n’abakorera mu bitaro bya gisirikare biri kurwego rwa kabiri.