Mu mafoto Umunyamakuru wa RBA, Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we
Umunyamakuru Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bari bamaranye imyaka 15 bakundana , aba bombi bakaba biyemeje kuzabana akaranamata basaba Imana kuzabibafashamo.
Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Ubu bukwe bari bitabiriwe na Arthur Asiimwe umuyobozi w’iKigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hari kandi abandi banyamakuru batandukanye nka Ariane Uwamahoro , Divin Uwayo , Jean Luc Imfurayiwacu wa Radio/TV10, Mahoro Nasiri wa Flash Fm, Beinvenue Redemputus wa RBA, n’abandi.
Amafoto y’uko byari byifashe Kwizigira Claude asezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse
Amafoto : Inyarwanda