AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto umunyabigwi Stephen Harvey yasobanuye u Rwanda nk’icyitegererezo mu rugendo rw’ubudaheranwa

Umunyabigwi Broderick Stephen Harvey, uzwi cyane mu kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yakirwa n’ubuyobozi bukuru, asobanurirwa imikorere ya RBA mu gutunganya amakuru n’ibiganiro.

Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku modoka, FIA Awards 2024, yasuye RBA kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ukuboza 2024.

Yakiriwe n’ubuyobozi bukuru, bumusobanurira imikorere yaba iya Televiziyo na Radio za RBA mu gutunganya amakuru n’ibiganiro binogeye Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakurikira ibitangazamakuru bya RBA.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Steve Harvey, yasobanuye u Rwanda nk’icyitegererezo mu rugendo rw’ubudaheranwa.

Ati “Kuba mwarabashije kurenga ibi, ni ikimenyetso cy’abantu muri bo uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza mufite, mbabwije ukuri muri abantu bihariye. Ahubwo abandi bajye baza babigireho ndetse banamenye igisobanuro cy’ubugwaneza, kubabarira n’urukundo icyo ari cyo.”

Yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2024, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse asura ibice bitandukanye by’igihugu.

Icyo gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Steve Harvey w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi w’ibitabo, umushoramari akaba anakora ibikorwa by’ubugiraneza.

Asanzwe kandi azwi no mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, Family Feud Africa.

Yavuze ko yifuza gushora imari mu Rwanda kandi we n’ikipe ye batangiye kureba ahashoboka bashora.

Ati “Dufite byinshi byo gukora by’umwihariko hano mu Rwanda, aha ni ahantu hihariye ntekereza ko twahakorekipe yanjye turi hano kugira ngo tubyaze umusaruro guhanga imirimo no kuyitanga, tukaba turi hano mu gutoza abato kumva neza uwo murongo bakabona akazi.”

Mu myaka ya 1980 ni bwo Steve Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Nyuma yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.’

Kuri ubu Steve Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa ‘Judge Steve Harvey’.


Inkuru ya RBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger