AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto , uko gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mata 2018 nibwo i Kigali ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi habereye umuhango wo gutangiza iminsi yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandakanye barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, anashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ari ku nshuro ya 24 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya. Yanavuze ko kwibuka bisa naho aribwo bitangiye.

Yagize ati :” Iyi ni inshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba, bisa n’aho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira ha handi.(…) Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu batibuka baba birengagiza ukuri, yagize ati: “Iyo amateka agiye hanze, bituma abantu bakomeza kumva ukuri. Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.Kwibuka ntibizahagarara. Kwibuka bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu. Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya.”

Mu mugoroba w’uyu wa 07 Mata 2018 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ku Nshuro ya 24 rurava ku nteko ishingamategeko bagere kuri Sitade Amahoro i Remera. Urubyiruko rw’Abanyarwanda biteganyijwe ko ruri bacane Urumuri mu rwego rwo kwibuka abarenga Miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi ijana gusa.

Perezida Paul Kagame n’umufasha we bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Yacanye urumuri rw’icyizere

Hari hari abanyacyubahiro batandukanye

Umunyamabanga wa Ibuka , Dr Bizimana niwe watanze ikiganiro
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne niwe wakiriye abayobozi mu nzego zitandukanye

Abayobozi b’ingabo bari bahari na Polisi
Iyi niyo nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24
Umuhanzi Mariya Yohani yaririmbye
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo baririmbye indirimbo nabo
Bari batashye bagiye mu rugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku nteko ishingamategeko

AMAFOTO: Village Urugwiro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger