AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto, Uko byifashe mu mujyi wa Kigali muri iri joro rya Noheli

Noheli irakomanga ndetse na 2020 turayitashye! Ibi birori by’impurirane byizihiye Abanya-Kigali maze si ukurimbisha umujyi bakora iyo bwabaga ku buryo aho wagera hose ubona ko koko twiteguye ibirori by’iminsi mikuru itwinjiza muri wa mwaka bavuze.

Ubu Kigali yagizwe urwererane mu mitako y’amabara atandukanye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza 2019. Kuva ku nyubako z’ibigo bya Leta n’iby’igenga kugeza ku mihanda mito n’iminini, harimbishijwe imitako itandukanye inogeye ijisho.

Bimaze kuba umuco ko mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Umujyi wa Kigali utakwa bihebuje mu kwishimira intambwe abawutuye bateye no kugana mu mushya bahimbawe. Uyu mwaka wo byabaye akarusho.

Umwaka wa 2019 wo usa n’udasanzwe kuko ni wo uhinguka neza ku irembo ry’icyerekezo 2020, benshi bafataga nk’inzozi none bakaba bagihanga amaso mu ntambwe nke cyane.

Mu kwizihiza urwo ruhurirane, Imihanda n’amasangano yo mu mujyi wa Kigali, inyubako za leta n’iz’abikorera, amasoko, amahoteli, amabanki n’ahandi hahurira abantu benshi hose harimbishijwe amatara ahandi hubatswe ibirugu nk’ikimenyetso cy’imyiteguro cyo kwizihiza ivuka rya Yezu /Yesu Kirisitu ku bamwemera ndetse no gusoza umwaka mu birori by’Ubunani.

Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ni umunsi abemera Yezu /Yesu Kirisitu bahimbaza ivuka rye. Urangwa n’imyiteguro yihariye haba mu ngo z’abantu, inyubako za leta n’iz’abikorera, mu nsengero, mu mihanda, aho abantu basohokera bizihiza uwo munsi.

Ifoto igaragaza amazi yo muri rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, hagati yayo hatatswemo inyenyeri. Abemeramana bahamya ko inyenyeri ariyo yayoboye abanyabwenge aho Yesu/Yezu yavukiye mu Mujyi wa Bethlehem
Mu mujyi wa Kigali imitako ni yose

Kuri Kigali Convention Center

Ku biro by’akarere ka Gasabo

I&M Bank yahaye Abanyarwanda ikaze mu 2020

Ku biro by’umujyi wa Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger