Mu mafoto: Uko byifashe ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17
Abanyarwanda baturutse impande zose z’Isi bahuriye muri Kigali Convention Centre mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 ku munsi wayo wa kabiri.
Umunsi wa mbere waranzwe cyane n’Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rigaragaza uko igihugu gihagaze, aho yashimangiye ko ‘gihagaze neza’ anatanga n’umucyo ku bibazo bimwe na bimwe byari bimaze iminsi bivugwa cyane.
Kimwe muri ibyo ni ibijyanye no kwimura abaturage batuye mu bishanga, aho yavuze ko bikorwa mu nyungu zabo ndetse ko ari n’inshingano za leta kurengera inyungu z’abaturage kuko batimuwe bashobora kubura ubuzima kubera ibiza.
Yanashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza, anashimira abaturage babigiramo uruhare, ndetse ko ababa bafite imigambi yo kuwuhungabanya batazigera bahirwa.
Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku byagezweho mu cyerekezo 2020 cy’igihugu kiri kugana ku musozo, ndetse n’intambwe yifuzwa mu rugamba rwo kugera ku cyerekezo 2050 gihanzwe amaso.
Abaturage b’impande bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abari hirya no hino mu gihugu kuri site zitandukanye baboneyeho kugaragaza ibyo bifuza n’ibibazo bafite.
Ababyeyi baberewe kandi batewe ishema no gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda twifuza
Terera akajisho kuri site ya #Nyamagabe #Gasaka mu nama y'Igihugu y'@Umushyikirano ku munsi wa Kabiri. @RwandaSouth @RwandaLocalGov @rbarwanda @Radiorwanda_RBA @JanvierPopote @TwahirwaIpha pic.twitter.com/FaMJhNPdD3
— Nyamagabe District (@Nyamagabe) December 20, 2019