AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto uko byari byifashe mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival i Rubavu

i Rubavu ku wa 29 Kamena 2019 habereye igitaramo gikomeye cya Iwacu Muzika Festival cyateguwe na EAP. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi nyarwanda b’amazina akomeye.

Iwacu Muzika Festival 2019 yabaye ku nshuro yayo ya kabiri ibera mu karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo ahitabiriye abantu benshi cyane barimo Minisitiri Nyirasafari Esperance ukurikiye MINISOPC ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo.

Abandi bayobozi bitabiriye iki gitaramo cy’i Rubavu harimo Mayor w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, Joseph Habineza umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd, n’abandi.

ki gitaramo cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare ari bo: Amalon, Social Mula, Makanyaga Abdul, Queen Cha, Riderman na Christopher na Nsengiyumva/Igisupusupu uzaririmba muri bitaramo byose uko ari bitanu. The Same b’i Rubavu baririmbye muri iki gitaramo barishimirwa na cyane ko bari iwabo.

Mc Buryohe  wari uyoboye iki gitaramo ati “Rubavu ni uburyohe”

The Same itsinda rimaze igihe kinini mu muziki by’umwihariko rizwi cyane muri Rubavu

Abanyarubavu bizihiwe cyane
Amalon na we yataramiye abanya-Rubavu, benshi barizihirwa.

Social Mula niwe wakurikiye Amalon ku rubyiniro

Social Mulla yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Super Star’ akaririmba n’izindi ze zitandukanye zirimo Amahitamo, Ku ndunduro, Ma Vie n’izindi, yaje gusigira ubutumwa abanya-Rubavu abasaba kurwanya igwingira ry’abana bato.

Queen Cha yanyuze benshi bari bitabiriye iki gitaramo

Queen Cha yageze kuri stage ahera ku ndirimbo ye ‘Umwe Rukumbi’ yakoranye na Riderman
Meyor wa Rubavu aganira na Bubu uhagarariye EAP yateguye ibi bitaramo
Queen Cha yirekuye  ashimisha cyane abanya-Rubavu

Queen Cha yakurikijeho indirimbo ye ‘Gentleman’, nyuma yayo aririmba ‘Winner’ indirimbo aririmbamo ko ‘ari umutsinzi’ akongeraho ko ‘ntawagerageje kumuca inyuma ngo bimugwe neza’. Yaje kuyiririmba mu buryo bwo gufana Rayon Sports

Christopher yakiriwe ahagana Saa Kumi n’iminota 25 z’umugoroba, ahera ku ndirimbo ye ‘Ndakabya’ yakoranye na Riderman.

Christopher yakuriwe ingofero mu ndirimbo ye ‘Simusiga’ dore ko yayiririmbanye na benshi bari muri iki gitaramo.

Makanyaga Abdul wari wizaniye ‘Band’ ye imufasha gucuranga umuziki w’umwimerere.

Mu muziki uryoheye amatwi, Makanyaga yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byashize ndetse n’ubu, cyane cyane ‘Rubanda’, ‘Mukamurenzi’ na ‘Nshatse Inshuti’.

Makanyaga Abdul yakumbuje abantu benshi indirimbo zo hambere

Saa Kumi n’imwe ni bwo Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu yakiriwe ku rubyiniro, Ntiyatinze mu magambo ahubwo yahise atangira aririmba ‘Icange Mukobwa’. Abanya-Rubavu bamweretse urukundo bikomeye.

Nsengiyumva Francais ukunzwe na besnhi muri iki gihe yahise akurikizaho ‘Marie Jeanne’ izwi cyane nka ‘Igisupusupu’. Abanya-Rubavu ntibamutengushye ahubwo bamugaragarije ko bari bafite amatsiko menshi yo gutaramana nawe.

 

 

Umuhanzi ufite ibigwi byihariye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hiphop,Riderman  niwe wasoze iki gitaramo asoza  benshi ubona batabishaka. Riderman yabaririmbiye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Holo’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Ikinyarwanda’, ‘Ntakibazo’ ft Urban Boys, ‘Abanyabirori’ n’izindi yagiye aririmbaho uduce duto duto.

Riderman yabwiye abari muri iki gitaramo ko ‘Rubavu ari abantu ba mbere’. Yabibukije ko abanyarwanda bibohoye bityo abasaba kubyishimira bakabyinana indirimbo ze.

 

 

Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 7 ni bwo Riderman yavuye kuri stage aho wabonaga benshi bagishaka gutaramana nawe.

Twabibutsa ko tariki 13 Nyakanga 2019 Iwacu Muzika Festival izakomereza mu karere ka Huye, ikomereze i Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, hanyuma izasorezwe mu mujyi wa Kigali tariki 20 Kanama 2019. Ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe na EAP ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), biterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa. Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25.

Jo Habineza yahawe umwanya ku rubyiniro asobanurira abitabiriyr iki gitaramo ibyiza bya Radiant Insurance Campany

Twitter
WhatsApp
FbMessenger