Mu mafoto uko byari byifashe mu birori byo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi 2018
Imikino y’igikombe cy’Isi yatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 14 Kamena 2018 yabanjirijwe n’ibirori biha ikaze abanyacyubahiro ,abakinnyi , abafana , abatoza n’abandi bavuye mu mpande ennye zitanduye zigize Isi bahuriye mu gihugu cyakiriye iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu.
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino byabereye ku kibuga cya Luzniki, mu mugi wa Moscow mbere gato y’umukino ufungura indi mikino y’igikombe cy Isi uri guhuza Uburusiya na Arabia Saoudite. Abitabiriye ibi birori baririmbiwe na bahanzi batandukanye , ababyinnyi ndetse n’abandi bakora ibintu byashimije abari aho.
Iyi mikino y’iki gikombe cy’isi igiye kwitabirwa ku nshuro ya 21,kigizwe n’ imikino izahuza ibihugu 32, izakinirwa ku bibuga 12 mu mijyi 11 mu Burusiya. Si abakinnyi , abafana , abasifuzi n’abatoza gusa bazahuzwa niyi mikino harimo n’abahanga n’abasesenguzi benshi mu bya Ruhago baturutse ahantu hatandukanye bazakomeza gusesengura imikino 64 izakinwa mu minsi 32, kuva none tariki 14 Kamena kugera tariki 15 Nyakanga 2018.