Mu mafoto uko byari byifashe kuri uyu munsi wa Eid Al Adha ,Abayisilamu bizihizaho Umunsi w’Igitambo
Abayisilamu bo mu Rwanda na handi hirya no hino ku Isi bifatanyije n’abagenzi babo mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Mbere yuko abayisilamu batangira kwizihiza Eid El-Adha, abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda babanje guhurira mu misigiti, mu isengesho rusange ryamaze isaha yose.
Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu isengesho ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018. Eid al-Adha yizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri batangiye Umutambagiro Mutagatifu i Mecca.
Ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu bishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.
Islam yizera ko Mecca ariho intumwa y’Imana Mohammed yavukiye, ndetse akaba ari nawe washyizeho ukwemera kwa Islam.