ImyidagaduroUtuntu Nutundi

Mu mafoto: Reba umusore usa neza na Diamond Platnmuz wahise uniyita ngo “The Other Diamond”

Mu buzima busanzwe tuziko umuntu ashobora gusa n’undi bava inda imwe cyangwa bafite icyo bapfana cya hafi,ariko burya uribeshya siko biri kuko abahanga bavuze ko wowe ubwawe byanze bikunze ku isi ushobora kugira abandi bagenzi bawe bagera kuri batanu musa kandi ntacyo mufite mupfana ni nkuko rero bimeze kuri Diamond Platnmuz umuhanzi ukomeye cyane muri kano karere k’iburasirazuba.

Mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize wa 2017 mu gihugu cya kenya umusore witwa Patrick yaje gushyira amafoto hanze maze abenshi batangira kuvuga ko asa neza na Diamond bidatinze ubwo yakomezaga kugenda azenguruka ku mbuga nkoranyambaga umunyarwenya Eric Omondi umenyerewe cyane mu gukora urwenya yigana Diamond Platnmuz yaje kumubenguka bityo atangira kumukoresha mu bikorwa bye bya buri munsi byo gusetsa maze  uwo musore wahise utangira gukoresha andi mazina mashya ngo “The Other Diamond” aza guhita aboneraho no guhura amaso ku maso na Diamond yita Impanga yiwe bitewe nuko basa cyane.

Eric Omondi umunyarwenya ukunze kwigana Diamond Platnmuz nyuma yo kumenya Patrick a.k.a The Other Diamond yahise atangira ku mukoresha mu bikorwa byiwe

Nyuma rero yo kumenya aya makuru nka Teradignews.rw dore andi mafoto twabakusanyirije y’uyu umusore usa neza na Diamond Platnmuz ariyo aya:

The Other Diamond hamwe na Eric omondi aha biganaga indirimbo Diamond afitanye na Rickross

Twitter
WhatsApp
FbMessenger