Mu mafoto irebere uko Inkura zavanywe muri Afurika y’Epfo zikagera mu Rwanda
Ku wa Mbere tariki 29, Ugushyingo, 2021 ubuyobozi bwa RDB n’ubwo Pariki y’Akagera byeretse abanyamakuru inkura 30 ziswe ko zera (whites rhinos) ziherutse gukurwa muri Afurika y’Epfo zikaza gutuzwa mu Rwanda.
Ibi byakozwe binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks, Ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.
Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.
Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba inkura zera (whites rhinos) kuko ubusanzwe ziba muri Kenya, Uganda na Zambia.
Nyuma y’umunsi umwe zigeze mu Rwanda, itsinda ry’abanyamakuru barenga 15 beretswe izo nyamaswa zibarirwa mu nyamaswa eshanu zitagomba kubura muri Pariki ziba mu bisiza.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Ariella Kageruka yabwiye abanyamakuru ko ziriya nkura zizafasha mu kuzamura ingano y’amadovize u Rwanda rukura mu bukerarugendo.
Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.
Ubukerarugendo bugira uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki ibyavuyemo, byatangiye mu 2005.