Mu mafoto ihere ijisho ubusitani bw’Umujyi wa Kigali bwatwaye Miliyoni 226 Frw
Umujyi wa Kigali uri mu mirimo ya nyuma yo kunoza ubusitani bugezweho bwubatswe imbere y’ibiro byawo, bwagenewe ibikorwa remezo bigezweho bifasha abantu kwidagadura, kuruhuka no kunguka ubumenyi.
Ubu busitani bwatangiye gutunganwa kuva muri Mutarama 2019 buzatahwa mu minsi iri imbere. Ku rubuga rwa Twitter, benshi bashimye Umujyi wa Kigali ku bwo gukora ubusitani bwiza buzafasha benshi. Hari n’abandi banditse basaba ko hari ibyakongerwamo.
Kuhatemberera ni ubuntu, gusa ku bantu bifuza kuhafatira amafoto/amashusho y’ubukwe cyangwa indirimbo bizajya babanza kubisabira uburenganzira.
Ubu busitani burimo intebe z’urubaho zisize verine ziteye mu bice bitandukanye bizorohera benshi kwicara bakaganira, bakaruhuka banaganira! Ni ubusitani butoshye kandi buzaba bufite n’ubwiherero.
Ubu busitani buzashyirwamo internet y’ubuntu (Free wi-fi) izafasha benshi kuharuhukira baganira n’inshuti
Umujyi wa Kigali utangaza ko ubu busitani buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226,1 Frw.
Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.
Ni ubusitani rusange bwagutse buri ku buso bw’ 1 072. Bwubatse hejuru y’inzu igizwe n’inkingi zirenga 10 irimo inyandiko zitandukanye z’Umujyi wa Kigali, kujyayo wifashisha esikariye umeze nk’umanuka munsi.
Ubu busitani buri imbere y’inyubako ya I&M Bank, Minecofin na Ubumwe Grande Hotel- Bwagejejwemo umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, burimo n’indabo z’amako atandukanye.