AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mu mafoto, Ihere ijisho iby’ingenzi byaranze umukino wa Brazil n’Ubusuwisi

Ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 17 Kamena, haraye hakinwe umukino w’igikombe cy’isi w’itsinda E wahuje ikipe y’igihugu ya Brazil n’iy’Ubusuwisi, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Ikipe y’igihugu ya Brazil ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ibifashijwemo n’igitego yatsindiwe na Philippe Coutinho ku munota wa 20 w’umukino, Abasuwisi bishyura ku munota wa 50 babifashijwemo na Steven Zuber, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Xherdan Shaqiri.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe.

Abafana ba Brazil bari babukereye.
Umuririmbyikazi Rihanna na we yari yaje gushyigikira Brazil.
Rihanna.
Abakinnyi bose b’Ubusuwisi bacungiraga Neymar hafi.

Granit Xhaka akurura Neymar.

Neymar.
Philippe Coutinho ni we wafunguye amazamu.
Coutinho yishimira igitego.

Coutinho na Paulinho ba Barcelona bari babanje mu kibuga bombi.
Abakinnyi b’Ubusuwisi bishimira igitego cyo kwishyura.

Steven Zuber yishyurira Abasuwisi ku munota wa 50 w’umukino.
Roberto Firmino asimbura Gabriel Jesus.
Firmino ubwo yari amaze gutera umupira ugaca hanze gato y’izamu.
Rimwe na rimwe Neymar ntiyemeranyaga n’imisifurire.
Iyo byanze biba byanze.
Umuzamu Allison Becker arwana n’igipurizo cyari gitawe mu kibuga n’abafana b’Ubusuwisi.                    
Twitter
WhatsApp
FbMessenger