Mu mafoto ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame mu nama ya G7 mu Bufaransa
Perezida Kagame ari mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa, kuva ku wa 25 Kanama 2019, aho yitabiriye inama ya G7, u Rwanda rwatumiwemo hamwe n’ibindi bihugu bitari ibinyamuryango bya G7 birimo Australia, Burkina Faso, Chile, Misiri, u Buhinde, Sénégal na Afurika y’Epfo..
Inama ya G7 iri kuba ku nshuro ya 45, yitabiriwe n’abarimo abayobozi b’ibihugu bigize G7 (Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu mafoto ari ku rubuga rwa Perezidansi y’u Rwanda, agaragaza Perezida Kagame ko yahuriye mu biganiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya G7 barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau. Aba bombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu batandukanye bateraniye muri Hôtel du Palais iherereye muri Biarritz kuva ku wa 24–26 Kanama 2019.
Mu bikorwa, Perezida Kagame yagaragayemo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Bufaransa harimo isangira ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya G7. Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni we wayoboye iryo sangira ryanitabiriwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall; uwa Burkina Faso, Roch Kabore; uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yanahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Ni mu gihe umubano w’ibihugu byombi wagarutsemo ubuyanja.
Indi foto yagarutsweho cyane ni igaragaza Perezida Kagame akikijwe n’abakuru b’ibihugu barimo na Chancelier w’u Budage, Angela Merkel, bateze ugutwi ikiganiro cye yarimo atanga.
Perezida Kgame kandi yitabiriye inama yahariwe Afurika yiswe “G7 & Africa Partnership” yibanze ku ruhare rw’abagore mu kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga no guhangana na ruswa.Yanaganiriwemo byimbitse ibibazo by’umutekano muri Libya n’uw’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika
Kuri uyu wa Mbere, ku munsi wa nyuma w’Inama ya G7, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiga ku “kirere, urusobe rw’ibinyabuzima n’inyanja.’’